Imodoka y’ikamyo yakoreye impanuka mu Kagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera, ihitana umushoferi na kigingi bari kumwe.
Iyi modoka y’kamyo yari itwaye ibikoresho by’ubwubatsi, yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Karongi ari na ho yakoreye impanuka.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 agahana saa kumi n’igice.
Yagize ati “Umushoferi na Kigingi we ari na bo bonyine bari muri iyi modoka, bahasize ubuzima.”
Iyi modoka yakoze impanuka ubwo umushoferi wari uyitwaye yakataga ikorosi ariko imodoka ikanga kugaruka igahita igwa mu muyoboro ukikije umuhanda, bigatuma igice cy’imbere kicaramo umushoferi n’abo bari kumwe kikangirika cyane, bituma abari bayirimo bahasiga ubuzima.
Imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.
Amakuru y’iyi mpanuka kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, wavuze ko uwari utwaye iyi modoka yari avuye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza i Karongi aho yari ajyanye ibyo bikoresho by’ubwubatsi.
RADIOTV10
Twese muri iyo Isi turi abagenzi! Tuzajye twikundanira ntitugashwane dupfa ubusa kuko byose turabisiga!Imana ibakire mubayo!
Yewe Mana we Imiryango Yabobantu Yihangane Pe Kandi iruhuko Ridashira kuri Ababuze Ubuzima