Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Ubushyamirane bw’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bwasize akababaro

radiotv10by radiotv10
05/05/2025
in MU RWANDA
0
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri barimo umukecuru, bitabye Imana nyuma y’urugomo rwashyamiranyije abantu basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

Ubu bushyamirane bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, ubwo insoresore zisanzwe zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko zagiranaga urugomo.

Ibi byabereye mu kabari k’umuturage wo muri uyu Murenge wa Gitesi, aho uwitwa Nsekanabo Michel wari muri uru rugomo yakomeretswaga bikabije akagwa hasi, akaza guhamagarizwa imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga, ariko igasanga yashizemo umwuka.

Ubwo ibi byabaga, umukecuru wo muri aka gace, bivugwa ko asanzwe arwara indwara y’umuvuduko w’amaraso, yabonye umuntu agwa hasi, na we ahita agwa igihumure ashiramo umwuka.

Amakuru y’uru rugomo n’impfu z’aba bantu babiri, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, SP Bonaventure Twizere yavuze ko ubwo ibi byabaga, Polisi y’u Rwanda yatabaye ndetse igahita ita muri yombi abantu batatu bagize uruhare muri uru rugomo, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza.

Yasabye abantu kwirinda gukemura ibibazo bagiranye bakoreshejwe n’umujinya kuko bishobora gutera ingaruka nk’izi z’abantu bahasiga ubuzima.

Yagize ati “Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abandi.”

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze byumwiharuko Umurenge, bwahise bukoranya inama n’abaturage, kugira ngo babahe ubutumwa bw’ihumure kuri ibi byago byatumye hari abahasiga ubuzima, bunabaha ubutumwa bwo kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 13 =

Previous Post

Seven tips for a happy marriage

Next Post

Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw'ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.