Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Abantu 14 biyise ‘Imparata’ baguwe gitumo bari mu kirombe cyari cyarafunzwe

radiotv10by radiotv10
29/10/2024
in MU RWANDA
0
Kayonza: Abantu 14 biyise ‘Imparata’ baguwe gitumo bari mu kirombe cyari cyarafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 14 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ubwo bacukuraga mu kirombe cyari cyarafunzwe mu buryo bwo kwirinda impanuka giherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.

Aba bantu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku ya 27 Ukwakira 2024, batahuwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bantu biyita izina ry’Imparata, bigabije iki kirombe nyamara cyari cyarafunzwe.

Ati “Tugendeye ku makuru yizewe yagiye atangwa n’abaturage ko hari abantu bagenda bakigabiza kiriya kirombe cyari cyarafunzwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka cyateza, nyamara bo bakarenga bakakijyamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hateguwe umukwabu tuza gusangamo abantu 14 barimo gucukura bifashishije ibikoresho bya gakondo.”

Ni mu gihe abaturage baturiye ibirombe byagiye bifungwa, bagiye bagirwa inama kenshi ko badakwiye kubijyamo mu buryo butemewe kuko bishobora kubaviramo kuhaburira ubuzima.

Ati “Bashishikarizwa kureka kubyishoramo ndetse no kwigabiza imirima y’abaturage, bakanibutswa ko uretse kuba bitemewe n’amategeko, bashobora kugwirwa n’ibirombe bakaba bahatakariza ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana yatangaje ko muri uku kwezi k’Ukwakira kuri kugana ku musozo, hamaze gufatwa abantu 40 bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko; Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Huye: Abiyise ‘Abaryakariho’ baravugwaho gukora ibitemewe bakanagerekaho kubangamira abaturage

Next Post

Umukinnyi wa filimi uzwi muri sinema Nyarwanda yarize amarira y’ibyishimo by’urukundo (AMAFOTO)

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wa filimi uzwi muri sinema Nyarwanda yarize amarira y’ibyishimo by’urukundo (AMAFOTO)

Umukinnyi wa filimi uzwi muri sinema Nyarwanda yarize amarira y’ibyishimo by’urukundo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.