Abantu 14 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ubwo bacukuraga mu kirombe cyari cyarafunzwe mu buryo bwo kwirinda impanuka giherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Aba bantu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku ya 27 Ukwakira 2024, batahuwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bantu biyita izina ry’Imparata, bigabije iki kirombe nyamara cyari cyarafunzwe.
Ati “Tugendeye ku makuru yizewe yagiye atangwa n’abaturage ko hari abantu bagenda bakigabiza kiriya kirombe cyari cyarafunzwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka cyateza, nyamara bo bakarenga bakakijyamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hateguwe umukwabu tuza gusangamo abantu 14 barimo gucukura bifashishije ibikoresho bya gakondo.”
Ni mu gihe abaturage baturiye ibirombe byagiye bifungwa, bagiye bagirwa inama kenshi ko badakwiye kubijyamo mu buryo butemewe kuko bishobora kubaviramo kuhaburira ubuzima.
Ati “Bashishikarizwa kureka kubyishoramo ndetse no kwigabiza imirima y’abaturage, bakanibutswa ko uretse kuba bitemewe n’amategeko, bashobora kugwirwa n’ibirombe bakaba bahatakariza ubuzima.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana yatangaje ko muri uku kwezi k’Ukwakira kuri kugana ku musozo, hamaze gufatwa abantu 40 bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko; Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10