Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abatuye mu gace bise ‘Videwo’ mu Murenge wa Gahini, ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ryari rimaze gufata intera muri aka gace, kizaba cyakemutse.

Ni nyuma yuko bamwe mu batuye muri iyi santere ya Videwo mu nkengero za Kaminuza y’u Rwanda mu Murenge wa Gahini, batatse iki kibazo cy’ibura ry’amazi.

Bavuga ko kubera ibura ry’amazi, aba baturage bayobotse ibishanga cyangwa bakagura amazi ahenze kuko ijerekani igura hagati ya 300 Frw na 400 Frw.

Uwitwa Dusabimana Samuel ati “Usanga tujya kuvoma kuri Muhazi. Kunywa amazi atujuje ubuziranenge ugasanga dukuyemo uburwayi.”

Nyiranzirababyehi Enatha na we yagize ati “Iyo tubyutse tujya gushaka amazi abana bakererwa kujya kwiga, n’imirimo yindi yo mu rugo iradindira iyo tudafite amazi hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko hari umushinga uri gukorwa w’umuyoboro uri gukorwa uzakemura iki kibazo.

Yagize ati “Hariya hari ibigega iruhande rwa Kaminuza, ni na ho hazaba hari isooko izajya itanga amazi ku bandi baturage ba Gahini. Icyo tubizeza rero mu gihe kitarenze amezi atandatu ni uko ariya mazi azaba agera ku baturage bose, ku baturage ba Gahini, Rukara, Murundi. Ubwo abaturage bategerezanye amatsiko kandi twababwira ngo bashonje bahishiwe.”

Muri aka Karere ka Kayonza, abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza bari ku kigero cya 84,4% ni ukuvuga abagerwaho n’amazi meza badakoze urugendo rurenze Metero 500.

Abaturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibarembeje
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yizeje aba baturage ko iki kibazo kigiye gukemuka
Ibigega biri hafi aho bigiye kuzura amazi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

Next Post

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.