Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

radiotv10by radiotv10
31/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w’amakamyo wakozwe n’Abashinwa muri Kaborondo, akamanukira muri ruhurura zakozwe akaruhukira mu mirima yabo, none imyaka bari barahinze yose, yarangiritse ngo ntibazirirwa bajya no gusarura.

Aba baturage bavuga ko muri ibi bihe by’imvura amazi aturuka ku muhanda wa Kaburimbo unyurwamo n’imodoka ziremereye, amanuka aciye mu buryo yayobowemo, ariko akaruhukira mu myaka bari barahinze nka Karoti n’Amashu.

Uwimana Chantal ati “Iyo imvura yaguye ari nyinshi, amazi aramanuka akava Kabarondo aguhura n’aya ngaya (Damu) akica imyaka yacu. Hari hari za Karoti nta mwaka n’umwe wabona.”

Rutayisire Leonce na we yagize ati “Ntabwo ibi bintu byari bikunze kubaho, haguye imvura idasanzwe ni yo yishe iyi myaka. Imyaka yose yarapfuye ibishoro byose niho twabimariye. Ngereranyije Karoti ndetse n’intoryi, byibura nari maze gushoramo ibihumbi 400. Nta kintu nzasarura na kimwe byose byararangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko hagiye kubaho ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo hashakwe umuti w’iki kibazo.

Ati “Ahantu hose hashobora kuba haturuka ikibazo, ni cyo tuvuga ko dufatanya, inzego zegereye abaturage, hari abayobozi b’Imidugudu, Utugari, Umurenge natwe ku rwego rw’Akarere, iyo ikibazo kigaragaye turafatanya tukareba uburyo ki cyaboNerwa igisubizo.”

Aba baturage batuye hagati y’umurenge wa Murama na Kabarondo basaba ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye aya mazi akayoborwa mu buryo atagira aho ahurira n’imirima yabo isanzwe ibatunze.

Amazi amanuka ari menshi akabangiriza imyaka
Bavuga ko haciwe imiyoboro ariko iyo imvura ari nyinshi ntacyo imara
Basaba ko hagira igikorwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    1 week ago

    nibakore canalization mu mirima yabo. ukora umuhanda nta nshingano afite yo gutunganya ibishanga. ibyo biri mu nsingano y’abahahinga. nkuko ibishanga ari ibya leta, uwo bidatunganiye kuhahinga arabireka agahinga mu mirima ye imusozi. murakoze kubyumva.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

Next Post

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France's remarks about reopening Goma International Airport

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.