Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w’amakamyo wakozwe n’Abashinwa muri Kaborondo, akamanukira muri ruhurura zakozwe akaruhukira mu mirima yabo, none imyaka bari barahinze yose, yarangiritse ngo ntibazirirwa bajya no gusarura.
Aba baturage bavuga ko muri ibi bihe by’imvura amazi aturuka ku muhanda wa Kaburimbo unyurwamo n’imodoka ziremereye, amanuka aciye mu buryo yayobowemo, ariko akaruhukira mu myaka bari barahinze nka Karoti n’Amashu.
Uwimana Chantal ati “Iyo imvura yaguye ari nyinshi, amazi aramanuka akava Kabarondo aguhura n’aya ngaya (Damu) akica imyaka yacu. Hari hari za Karoti nta mwaka n’umwe wabona.”
Rutayisire Leonce na we yagize ati “Ntabwo ibi bintu byari bikunze kubaho, haguye imvura idasanzwe ni yo yishe iyi myaka. Imyaka yose yarapfuye ibishoro byose niho twabimariye. Ngereranyije Karoti ndetse n’intoryi, byibura nari maze gushoramo ibihumbi 400. Nta kintu nzasarura na kimwe byose byararangiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko hagiye kubaho ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo hashakwe umuti w’iki kibazo.
Ati “Ahantu hose hashobora kuba haturuka ikibazo, ni cyo tuvuga ko dufatanya, inzego zegereye abaturage, hari abayobozi b’Imidugudu, Utugari, Umurenge natwe ku rwego rw’Akarere, iyo ikibazo kigaragaye turafatanya tukareba uburyo ki cyaboNerwa igisubizo.”
Aba baturage batuye hagati y’umurenge wa Murama na Kabarondo basaba ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye aya mazi akayoborwa mu buryo atagira aho ahurira n’imirima yabo isanzwe ibatunze.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
 
			 
							









 
								
nibakore canalization mu mirima yabo. ukora umuhanda nta nshingano afite yo gutunganya ibishanga. ibyo biri mu nsingano y’abahahinga. nkuko ibishanga ari ibya leta, uwo bidatunganiye kuhahinga arabireka agahinga mu mirima ye imusozi. murakoze kubyumva.