Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

radiotv10by radiotv10
26/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu miryango, ku buryo hari abagore cyangwa abagabo bagiye basubira ku murongo kubera yo nyuma y’igihe batabanye neza n’abo bashakanye.

Muri iyi gahunda yiswe Iryamukuru, abaturage mu Isibo bihitiyemo bagenzi babo bakuze kandi b’inyangamugayo bafasha gukemura bimwe muri mu bibazo bakunze guhura na byo nk’uko bitangazwa na Siborurema Didas wo mu Mudugudu wa Murama mu Kagari ka Murama, uri mu bagize iri tsinda rikemura ibyo bibazo.

Ati “Umuturage ufite ikibazo atagenda akagishyikiriza umukuru w’Umudugudu na we akadutumizaho kuko tuba twarashyizeho igihe cyo gukemura ibibazo, tukicara na ba bantu bafite ibibazo bakatubwira ibibazo bafite tukabunga no kubikemura.”

Akomeza agira ati “Iyo byanze abatemeye turongera tukabishyikiriza Mudugudu akabohereza ku Kagari.”

Umuryango wa Mukaremera Joseline na Nyabyenda Telesphore, ni umwe mu miryango yisunze gahunda y’Iryamukuru kandi ikemurirwa ibibazo bari bafitanye.

Mukaremera yagize ati “Nari mfite amakimbirane n’umugabo, na Mudugudu yari yarahageze inshuro eshatu byarananiranye ndabashaka (Abagize Iryamukuru) batugira inama biranashoboka, na nyuma baragaruka kureba uko bimeze mu rugo. Njye bangiriye umumaro ku giti cyanjye kuko ibyo twapfaga baramuhannye nanjye amakosa yanjye barampana ntabwo byongeye kugaruka mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude avuga ko iyi gahunda yagabanyije amakimbirane yajyaga agera mu rwego rwo hejuru, ndetse ko byanafashije abakuru b’Imidigudu.

Ati “Abakuru b’Imidigudu barahura, abaturage bafitanye ibibazo bakabasanga bakabaganiriza mu buryo bwo kubunga, ubona ko nta kibazo kirimo cyatuma habaho nka ruswa no kugira amarangamutima cyane cyane ko ari ubushake ari ukunga abantu. Byaradufashije cyane nta bibazo tukibona byinshi ku buryo rwose no mu Midugudugu nta bibazo bakigira na ba Mudugudu barorohewe.”

Iryamukuru ni gahunda ikorerwa ku Mudugudu, buri ku wa Kane, igahuza abagize Komite uko ari batanu ndetse n’abafite ibibazo by’umwihariko nk’amakimbirane yo mu ngo, bigakemurwa hatabayeho izind manza.

Siborurema Didas umwe mu bari muri iri tsinda ry’Iryamukuru avuga ko rifasha benshi
Mukaremera Joseline ashima iyi gahunda yatumye amakimbirane yari iwe ahunga

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − two =

Previous Post

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Next Post

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.