Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31
Share on FacebookShare on Twitter

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kayonza, barasaba ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ruri kubakwa, kimwe n’inzu ziri kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside, byaba byararangiye mbere yuko Abanyarwanda binjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangajwe mu gihe Inama Njyanama y’aka Karere ka Kayonza iherutse gutangiza icyumweru cy’Umujyanama, aho Abajyanama basura Ibikorwa Remezo bigira uruhare mu iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kwihutisha ibikorwa byo gusigasira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ku Rwibutso rwa Mukarange, ariko kandi abarikubakirwa na bo bakubakirwa vuba kugira ngo Kwibuka ku nshuro ya 31 bizagere baramaze kubakirwa.

Didas Ndindabahizi Warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Ibyo dusaba ubuyobozi bwite bwa Leta ntabwo tubibasaba ubu gusa, ni byo dusanzwe tubasaba n’ubundi babidufashamo. Icya mbere hari inyubako zirimo zikorwa zubakiwe abacitse ku icumu hari aho uboba bigaragara ko muri iki gihe zaba zitararangira, bibaye byiza twazinjira muri kiriya gihe (Kwibuka ku nshuro ya 31) zarangiye zanatujwemo abazigenewe kuko byongera kubafasha iyo dutangiye biriya bihe abantu bafite aho batura barahabonye.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa bibera ku Rwibutso Akarere kacu karimo karakora ku Rwibutso rukuru rwa Mukarange, twasabaga ko ibikorwa byihutishwa kugira ngo igihe cyo kwibuka tugiye kwinjiramo bizabe byararangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko mu cyumweru cy’Umujyanama hateganyijwemo ibikorwa binyuranye.

Ati “Harimo nko gusura ibikorwa by’iterambere Akarere karimo kugeza ku baturage. Mu bihe turimo twitegura Kwibuka, hari ibikorwa binyuranye birimo gukorwa. Nk’akarere kacu hari ahantu hatandukanye hari kubakwa ibimenyetso by’amateka cyane cyane ahagiye hakorerwa ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorerwe Abatutsi, harimo harubakwa ibimenyetso ari na ho hakunze gukorerwa ibikorwa byo kuhibukira.”

Ku nzu ziri kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere yagize ati “turimo gusoza kugira ngo ashyikirizwe beneyo.  Bijyanye n’ibihe twubatse urwibutso rwa Mukarange ariko n’inzu y’amateka yarangiye ubu harakorwa ubusitani ku buryo icyo gihe cyo Kwibuka cyagera ibyo bikorwa byateganyijwe bimaze gusozwa kandi byakozwe neza.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka Karere, basaba kandi ko ibyaha by’ingengabirekerezo ya Jenoside byagaragaye mu minsi ishize bikwiye kurandurwa, kandi ababikora bakabiryozwa n’ubutabera hakurikijwe amategeko.

Didas Ndindabahizi yavuze ibikwiye kuba byararangiye mbere yuko igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 kigera
Harimo Urwibutso ruri kubakwa
Umuyobozi w’Akarere yizejo ko hari gukoreshwa imbaraga kugira ngo bizaba byarangiye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 1 =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku cyemezo cya M23 n’icya FARDC

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama Perezida Kagame yahuriyemo na Tshisekedi

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.