Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31
Share on FacebookShare on Twitter

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kayonza, barasaba ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ruri kubakwa, kimwe n’inzu ziri kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside, byaba byararangiye mbere yuko Abanyarwanda binjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangajwe mu gihe Inama Njyanama y’aka Karere ka Kayonza iherutse gutangiza icyumweru cy’Umujyanama, aho Abajyanama basura Ibikorwa Remezo bigira uruhare mu iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kwihutisha ibikorwa byo gusigasira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ku Rwibutso rwa Mukarange, ariko kandi abarikubakirwa na bo bakubakirwa vuba kugira ngo Kwibuka ku nshuro ya 31 bizagere baramaze kubakirwa.

Didas Ndindabahizi Warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Ibyo dusaba ubuyobozi bwite bwa Leta ntabwo tubibasaba ubu gusa, ni byo dusanzwe tubasaba n’ubundi babidufashamo. Icya mbere hari inyubako zirimo zikorwa zubakiwe abacitse ku icumu hari aho uboba bigaragara ko muri iki gihe zaba zitararangira, bibaye byiza twazinjira muri kiriya gihe (Kwibuka ku nshuro ya 31) zarangiye zanatujwemo abazigenewe kuko byongera kubafasha iyo dutangiye biriya bihe abantu bafite aho batura barahabonye.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa bibera ku Rwibutso Akarere kacu karimo karakora ku Rwibutso rukuru rwa Mukarange, twasabaga ko ibikorwa byihutishwa kugira ngo igihe cyo kwibuka tugiye kwinjiramo bizabe byararangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko mu cyumweru cy’Umujyanama hateganyijwemo ibikorwa binyuranye.

Ati “Harimo nko gusura ibikorwa by’iterambere Akarere karimo kugeza ku baturage. Mu bihe turimo twitegura Kwibuka, hari ibikorwa binyuranye birimo gukorwa. Nk’akarere kacu hari ahantu hatandukanye hari kubakwa ibimenyetso by’amateka cyane cyane ahagiye hakorerwa ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorerwe Abatutsi, harimo harubakwa ibimenyetso ari na ho hakunze gukorerwa ibikorwa byo kuhibukira.”

Ku nzu ziri kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere yagize ati “turimo gusoza kugira ngo ashyikirizwe beneyo.  Bijyanye n’ibihe twubatse urwibutso rwa Mukarange ariko n’inzu y’amateka yarangiye ubu harakorwa ubusitani ku buryo icyo gihe cyo Kwibuka cyagera ibyo bikorwa byateganyijwe bimaze gusozwa kandi byakozwe neza.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka Karere, basaba kandi ko ibyaha by’ingengabirekerezo ya Jenoside byagaragaye mu minsi ishize bikwiye kurandurwa, kandi ababikora bakabiryozwa n’ubutabera hakurikijwe amategeko.

Didas Ndindabahizi yavuze ibikwiye kuba byararangiye mbere yuko igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 kigera
Harimo Urwibutso ruri kubakwa
Umuyobozi w’Akarere yizejo ko hari gukoreshwa imbaraga kugira ngo bizaba byarangiye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + nine =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku cyemezo cya M23 n’icya FARDC

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama Perezida Kagame yahuriyemo na Tshisekedi

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.