Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Haracyari urujijo ku biciwe i Midiho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

radiotv10by radiotv10
12/04/2025
in MU RWANDA
0
Kayonza: Haracyari urujijo ku biciwe i Midiho muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gace ka Midiho mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, hiciwe Abatutsi babarirwa hagati ya 200 na 500, ariko imyaka ikaba ibaye 31 hataraboneka imibiri yabo, ku buryo abaharokokeye bavuga ko batumva icyabuze ngo ababa bazi amakuru y’aho iri ngo bayatange.

Aka gace gaherereye hafi y’ahahoze Paruwasi ya Nyagatovu mu Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Kibungo, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hiciwe Abatutsi benshi, ariko na n’ubu habuze imibiri yabo.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko batumva ukuntu ababo bari kwicirwa muri aka gace ngo imibiri yabo ihite ajyanwa ahandi mu gihe cy’umwe gusa.

Bavuga ko hakwiye ubufatanye n’Akarere hagashakwa ubushobozi ku buryo n’ahari ikibuga n’inyubako nshya hacukurwa mu rwego rwo gukomeza gushakisha.

Didas Ndindabahizi ni Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kayonza, yavuze ko umwaka ushize hari uwatanze amakuru y’aho yakekaga ko hari imibiri, ndetse hagakorwa ibikorwa byo kuyishakisha ariko ikabura.

Ati “Ubwo igisigaye ubu ngubu ni ugukomeza gushakisha dushakira aho tutabashije kugera. Hari ahari ikibuga n’ahubatse Kompasiyo n’inkengero zaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko aha habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hafite umwihariko.

Ati “Umwihariko waho ni uko kuva bishwe ntabwo twari twamenya aho bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Icyo dusaba abaturage cyangwa n’ababa bazi aha hantu ni ukuba batanga amakuru kugira ngo na bo bazashyingurwe mu cyubahiro. Hano hamaze gucukurwa inshuro zirenze enye igihe cyose ubuyobozi (IBUKA) batwegereye bakaduha amakuru yaho bakeka iyo mibiri, n’ubu mu gihe twaba tubonye amakuru ahantu hose haba hakekwa ko haba hari imibiri ibyo birakorwa.”

Ubuyobozi bw’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Kayonza, bushimira ubuyobozi bwite bwa Leta mu kubafasha mu bikorwa binyuranye by’iterambere, gusa abarokokeye muri aka gace ka Midiho bakavuga ko bizabashimisha kurushaho igihe bazaba babonye imibiri y’ababo bishwe bagashyingurwa mu cyubahiro.

Umwaka ushize hakozwe ibikorwa byo gushakisha aho iyi mibiri iherereye ariko irabura
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hazakomeza ibikorwa byo gushakisha

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − two =

Previous Post

Umukobwa ukekwaho kwicana ubugome uruhinja yari amaze kubyara hasobanuwe uko yabigenje

Next Post

Kwibuka31: Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare Nyarwanda

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka31: Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare Nyarwanda

Kwibuka31: Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.