Abaturiye ikimoteri cy’umujyi wa Kayonza giherereye mu Murenge wa Mukarange, bavuga ko giturukamo umunuko ukabije ndetse n’amasazi aza akabanduriza ibikoresho birimo n’ibyo bafatiraho amafunguro, ku buryo bafite impungenge zo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Abaturiye iki kimoteri kirundwamo imyanda, giherere mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Mburabuturo, bavuga ko iki kibazo cy’umunuko n’amasazi gikunze kubaho mu bihe by’imvura.
Umwe muri bo ati “Iyo imvura iguye hamanuka amasazi aturutse ku kimoteri n’umunuko. Ikibazo kinini ni amasazi amanuka akanduza amasahani n’inkono umuntu aba atetse.”
Aba baturage bavuga ko bafite impungenge zo kuzabikurizamo indwara ziterwa n’umwanda, kuko ayo masazi azana imyanda akura muri iki kimoteri.
Undi ati “Ikibazo ni uko umuntu ashobora kwandura indwara zaba impiswi cyangwa indwara zindi zikomoka muri izo sazi. Icyifuzo ni uko ubu haboneka umuti bwite ushobora gutsirika isazi n’imyanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, John Ntambara avuga ko iki kimoteri cyashyiriweho inyungu z’abaturage kandi ko aho cyashyizwe hari habanje gukorerwa isuzuma ko nta ngaruka byagira ku baturage, ku buryo kidashobora kuhakurwa.
Ati “Cyahashyizwe kubera impamvu kubera ko cyashyizwe ahantu hitaruye kandi gifite icyo kimariye umujyi. Ikiriho ni ukureba imicungire yacyo ku bashinzwe bagicunga ku buryo banoza.”
John Ntambara yavuze ko ubuyobozi bugiye kuganira n’abashinzwe gucunga iki kimoteri, kugira ngo harebwe niba hari ibyo batanoza, bibe byashyirwa ku murongo, kugira ngo ibi bibazo bizamurwa n’abaturage bikemuke.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10