Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Hari impungenge ku kibazo bavuga ko kirengagijwe cy’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi

radiotv10by radiotv10
16/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Hari impungenge ku kibazo bavuga ko kirengagijwe cy’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturiye ikimoteri cy’umujyi wa Kayonza giherereye mu Murenge wa Mukarange, bavuga ko giturukamo umunuko ukabije ndetse n’amasazi aza akabanduriza ibikoresho birimo n’ibyo bafatiraho amafunguro, ku buryo bafite impungenge zo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Abaturiye iki kimoteri kirundwamo imyanda, giherere mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Mburabuturo, bavuga ko iki kibazo cy’umunuko n’amasazi gikunze kubaho mu bihe by’imvura.

Umwe muri bo ati “Iyo imvura iguye hamanuka amasazi aturutse ku kimoteri n’umunuko. Ikibazo kinini ni amasazi amanuka akanduza amasahani n’inkono umuntu aba atetse.”

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge zo kuzabikurizamo indwara ziterwa n’umwanda, kuko ayo masazi azana imyanda akura muri iki kimoteri.

Undi ati “Ikibazo ni uko umuntu ashobora kwandura indwara zaba impiswi cyangwa indwara zindi zikomoka muri izo sazi. Icyifuzo ni uko ubu haboneka umuti bwite ushobora gutsirika isazi n’imyanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, John Ntambara avuga ko iki kimoteri cyashyiriweho inyungu z’abaturage kandi ko aho cyashyizwe hari habanje gukorerwa isuzuma ko nta ngaruka byagira ku baturage, ku buryo kidashobora kuhakurwa.

Ati “Cyahashyizwe kubera impamvu kubera ko cyashyizwe ahantu hitaruye kandi gifite icyo kimariye umujyi. Ikiriho ni ukureba imicungire yacyo ku bashinzwe bagicunga ku buryo banoza.”

John Ntambara yavuze ko ubuyobozi bugiye kuganira n’abashinzwe gucunga iki kimoteri, kugira ngo harebwe niba hari ibyo batanoza, bibe byashyirwa ku murongo, kugira ngo ibi bibazo bizamurwa n’abaturage bikemuke.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − one =

Previous Post

Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye

Next Post

Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda

Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.