Abigisha n’abahoze bigisha mu marerero y’ibanze yo mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze igihe bishyuza amafaranga yabo ariko amaso yaraheze mu kirere, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge avuga ko iki kibazo ari bwo akicyumva.
Aba baturage basaba kwishyurwa amafaranga yabo y’ibirarane n’ayo bakoreye, ni ababyeyi bakora mu marerero mato yo mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukaranga ndetse n’abahoze bigisha muri aya marerero batagikoramo, baravuga ko kuba batarahawe aya mafaranga bibadindiza mu iterambere ryabo.
Umwe muri bo ati “Ni amezi umunani igihe bari bagihemba ibihumbi icumi, n’ayo ibihumbi icumi nayabonyeho inshuro imwe gusa. Kugeza ubu narishyuje, na Gitifu wari uriho yaranyishyurije na we arananirwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye, gusa ngo bagiye kugikurikirana barebe ko cyakemuka.
Ati “Ni ubwa mbere mbyumvise. Abaturage bo ntabwo bigeze begere ubuyobozi, ndategereza intambwe ya mbere ari ukubanza bakaza tukamenya ikibazo cyabo tukagiha umurongo.”
Uyu muyobozi, Ntambara John avuga ko ushinzwe iki kibazo, azatumira aba baturage, kugira ngo bigire hamwe icyakorwa bityo bashake umuti wacyo, niba hari abarengana barenganurwe.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10