Thursday, September 12, 2024

Inkuru itari nziza y’ibyabaye ku bakunzi b’ikipe iyoboye mu Rwanda berecyezaga muri Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka yari itwaye abafana b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC berecyezaga muri Tanzania gushyigikira ikipe yabo mu mikino Nyafurika CAF Champions League, yakoze impanuka ikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ubwo imodoka yari itwaye aba bakunzi ba APR FC yari igeze i Nyagasambu yinjira mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru avuga ko iyi modoka yari mu muhanda Kigali-Rwamagana yerecyeza mu burasirazuba bw’u Rwanda aho yari no kwinjirira muri Tanzania, yagonganye n’ikamyo mu mpanuka ikomeye yasize imodoka barimo yo mu bwoko bwa Bisi yangiritse bikomeye.

Umwe mu bafana ba APR FC, Sam Kabange wari uri kumwe na bagenzi be muri iyi modoka, yemeje ko abantu bane bakomeretse bikomeye bagahita bajyanwa mu Bitaro.

Amakuru ahari, avuga ko aba bakomeretse bikabije, bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ari na ho bari kuvurirwa.

Aba bafana ba APR bakoze impanuka ubwo bari bakiri bugufi mu rugendo ruberecyeza muri Tanzania, bari bigabye ngo bajye muri Tanzania gushyikira ikipe yabo ifitanye umukino na Azam FC mu mikino y’ijinjora rya mbere mu irushanwa Nyafuruka ya CAF Champions League.

Ni umukino uzaba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, aho abakunzi ba APR bari bigabye ngo babe berecyeje muri Tanzania kugira ngo bazabone uko bazajya gufana ikipe yabo.

Imodoka yari itwaye aba bafana yangiritse bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist