Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inkuru itari nziza y’ibyabaye ku bakunzi b’ikipe iyoboye mu Rwanda berecyezaga muri Tanzania

radiotv10by radiotv10
15/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inkuru itari nziza y’ibyabaye ku bakunzi b’ikipe iyoboye mu Rwanda berecyezaga muri Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari itwaye abafana b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC berecyezaga muri Tanzania gushyigikira ikipe yabo mu mikino Nyafurika CAF Champions League, yakoze impanuka ikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ubwo imodoka yari itwaye aba bakunzi ba APR FC yari igeze i Nyagasambu yinjira mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru avuga ko iyi modoka yari mu muhanda Kigali-Rwamagana yerecyeza mu burasirazuba bw’u Rwanda aho yari no kwinjirira muri Tanzania, yagonganye n’ikamyo mu mpanuka ikomeye yasize imodoka barimo yo mu bwoko bwa Bisi yangiritse bikomeye.

Umwe mu bafana ba APR FC, Sam Kabange wari uri kumwe na bagenzi be muri iyi modoka, yemeje ko abantu bane bakomeretse bikomeye bagahita bajyanwa mu Bitaro.

Amakuru ahari, avuga ko aba bakomeretse bikabije, bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ari na ho bari kuvurirwa.

Aba bafana ba APR bakoze impanuka ubwo bari bakiri bugufi mu rugendo ruberecyeza muri Tanzania, bari bigabye ngo bajye muri Tanzania gushyikira ikipe yabo ifitanye umukino na Azam FC mu mikino y’ijinjora rya mbere mu irushanwa Nyafuruka ya CAF Champions League.

Ni umukino uzaba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, aho abakunzi ba APR bari bigabye ngo babe berecyeje muri Tanzania kugira ngo bazabone uko bazajya gufana ikipe yabo.

Imodoka yari itwaye aba bafana yangiritse bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

Nyamagabe: Bavuze ibibabangamiye bakorerwa n’insoresore bafata nko kubahagiraho

Next Post

Kayonza: Icyo bagaragaza nk’akarengane umuyobozi aravuga ko ari gishya mu matwi ye

Related Posts

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

by radiotv10
25/06/2025
0

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira...

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

by radiotv10
23/06/2025
0

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Icyo bagaragaza nk’akarengane umuyobozi aravuga ko ari gishya mu matwi ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.