Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Igipimo cy’umusemburo kidasanzwe cyasanzwe mu muyobozi witabiriye inama yaganjijwe n’agasembuye

radiotv10by radiotv10
24/05/2024
in MU RWANDA
0
Kayonza: Igipimo cy’umusemburo kidasanzwe cyasanzwe mu muyobozi witabiriye inama yaganjijwe n’agasembuye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, haravugwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ko muri uyu Murenge witabiriye inama yaganjijwe n’agahiye nabwo aza asanga igiye kurangira, bituma Polisi iza kumupima, isanga mu mubiri we harimo alukolo iri hejuru ya 400%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya yitabiriye iyi nama yaberaga ku Biro by’Umurenge wa Nyamirama kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ariko na bwo yari yabanje kubura, ndetse bamuhamagara kuri telefone bagaheba.

Icyakora ubwo inama yari igiye guhumuza, bagiye kubona babona uyu muyobozi arahatungutse, ariko batungurwa no kuba aje bigaragara ko yasinze.

Ubu businzi bwagaragariraga buri wese wari witabiriye iyi nama, bwatumye hiyambazwa Polisi, ije imusaba guhuha mu kuma gapima igipimo cya alukolo iri mu mubiri w’umuntu, basanga iri hejuru ya 400%.

Amakuru ava muri bamwe, avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yari yahereye mu gitondo anywa inzoga.

Bivugwa kandi ko uyu muyobozi asanzwe arangwa n’imyitwarire idahwitse ndetse ko inzego zimukuriye zakunze kumuhwitura ariko akinangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagize ati “Hari n’amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko kuko uyu muyobozi ahesha isura mbi imiyoborere, ndetse agatuma abaturage bijundika inzego, hagiye gukurikiraho ibiteganywa n’amategeko.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 3 =

Previous Post

Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Next Post

Hagiye kuba gitaramo kizasandereza ibyishimo mu Bakristu bo mu Rwanda kitazagira uwo giheeza

Related Posts

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

by radiotv10
30/06/2025
0

The Government of Rwanda says it is optimistic about the new peace agreement recently signed with the Democratic Republic of...

IZIHERUKA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye kuba gitaramo kizasandereza ibyishimo mu Bakristu bo mu Rwanda kitazagira uwo giheeza

Hagiye kuba gitaramo kizasandereza ibyishimo mu Bakristu bo mu Rwanda kitazagira uwo giheeza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.