Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, baturiye icyuzi cya Gitoma, bavuga ko bazengerejwe n’imvubu zikuka muri iki cyuzi zikaza kubatera, ku buryo batagipfa kugorobereza hanze.
Aba baturage bavuga ko batakirenza saa moya z’umugoroba bakiri mu muhanda cyangwa mu isantere kubera gutinya izi nyamaswa ziva muri iki Cyuzi zishobora kubagirira nabi.
Bavuga kandi ko zibonera imyaka bahinze, ku buryo hari n’abatangiye gucika intege zo kongera guhinga, kuko babona bahingira ubusa.
Umwe yagize ati “Zirazamuka zikagera mu muhanda. Nk’ubu ntabwo tukibasha guhinga ibigori, iyo tubihinze ziraza zikabyona n’ibishyimbo byose. Nta muntu ukigenda guhera mu ma saa moya.”
Undi ati “Urabona turara umutekano, saa moya iba yavuye mu mazi hariya hirya, ubwo ni ukuvuga ngo udafite itoroshi ntabwo wawucamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yemera ko iki kibazo kimaze iminsi, ariko ko hari gutekerezwa ikigomba gukorwa.
yagize ati “Icyo ni igikorerwa ubuvugizi kuva ku rwego rwa RDB no ku Karere kuko dusanzwe dufatanya, kuko si n’ubwa mbere, kuko umwaka ushize hari iyari yatezwe, RDB irayitwara.”
Muri iki cyuzi cya Gitoma cyo muri uyu Murenge wa Kabare, habanjemo imvubu imwe ariko ngo izikuka zimaze kugera muri enye.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
Nibagire icyo babikoraho kuko abo baturage ntago babaho badahinga imyaka ibatunga