Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Kayonza: Ubugiraneza bwatumye imiryango ibiri y’abantu 18 ibana mu nzu imwe nayo idashinga

radiotv10by radiotv10
29/04/2022
in Uncategorized
0
Kayonza: Ubugiraneza bwatumye imiryango ibiri y’abantu 18 ibana mu nzu imwe nayo idashinga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa kabarondo mu Karere ka Kayonza, hari umuryango ugizwe n’abantu umunani wemeye gucumbikira undi w’umukecukuru ugizwe n’abantu 10, gusa ngo aho bigeze barabangamiwe none basabye uyu mukecuru kugenda.

Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuraga uyu mukecuru witwa Mukayakaremye Sophia, wasanze aha acumbitse atekeye hanze, amubarira inkuru y’aka gahinda ke.

Aha yacumbikiwe n’umuturanyi, baba mu nzu basangiye ubu irimo abantu 18 barimo 10 ba Sophia n’abandi umunani ba nyiri nzu aho buri muryango ufite umuryango winjiriramo, umwe winjirira mu w’imbere, undi mu w’inyuma.

Gusa amakuru atari meza ni uko uyu mucyecuru yasabwe gusohoka muri iyi nzu kandi iye itarasanwa none akaba avuga ko yabuze aho yerecyeza.

Aganira na RADIOTV10, Sophia yavuze ko nta bushobozi afite bwo kwisanira inzu ye ku buryo yabikora ubundi agaha amahoro uyu muturanyi wari wamugiriye neza.

yagize ati “Ndimo ndangara kandi n’abana banjye barimo barangara […] inzu imeze kuriya umuntu utishoboye, njye nzajya gupfira muri kiriya kizu kubera iki.”

Uwacumbikiye uyu mukecuru avuga ko yemeye kumucumbikira ari ubwitange ariko ko atari azi ko bizamara igihe kingana uku.

Ati “Nanjye ni ukwitanga, iyi nzu urayireba, mfitemo abana batandatu, nayigabanyijemo kabiri, ngize amahirwe bakamufasha nanjye naba nduhutsemo kuko nanjye ndabangamiwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kabarondo, Jean Paul Kagabo avuga ko n’ubundi iyi nzu yabagamo uyu mukecuru bari barayihawe n’ubuyobozi kuko batishoboye.

Avuga ko igiteye imbogamizi ari uko uyu mukecuru ndetse n’umugabo we bombi bashakanye n’abandi.

Ati “Abana baravuga bati ‘ntabwo papa azayibamo ngo azanemo undi mugore, na mama ntazayibamo ngo azanemo undi mugabo’.”

Jean Paul Kagabo uvuga ko ibi ari na byo byatumye bombi batabasha kuba muri iyi nzu bikanayiciramo kwangirika, avuga ko nk’ubuyobozi bagerageje uburyo bahuza uyu mukecuru n n’umugabo we kugira ngo bongere babane muri iyi nzu ariko bikananirana.

Ati “Icyo tuzakora tuzahita dukora n’inyandiko ko bayibamo cyangwa bakayigurisha bakagabana.”

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko bamuhangayikiye kuko namara kuvanwa mu icumbi ashobora kutazabona aho yerekeza n’urubyaro rwe dore ko ari no mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Umunyamakuru yasanze uyu mukecuru atetse
Uwamucumbikiye avuga ko na we abangamiwe

Uyu mukecuru avuga ko atazi aho azerecyeza
Inzu ye yarangiritse cyane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Next Post

Kirehe: Umusaza yafatanywe inote ya 2.000Frw y’inyiganano agiye kugura ikigage

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Umusaza yafatanywe inote ya 2.000Frw y’inyiganano agiye kugura ikigage

Kirehe: Umusaza yafatanywe inote ya 2.000Frw y’inyiganano agiye kugura ikigage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.