Kayonza: Ubugiraneza bwatumye imiryango ibiri y’abantu 18 ibana mu nzu imwe nayo idashinga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa kabarondo mu Karere ka Kayonza, hari umuryango ugizwe n’abantu umunani wemeye gucumbikira undi w’umukecukuru ugizwe n’abantu 10, gusa ngo aho bigeze barabangamiwe none basabye uyu mukecuru kugenda.

Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuraga uyu mukecuru witwa Mukayakaremye Sophia, wasanze aha acumbitse atekeye hanze, amubarira inkuru y’aka gahinda ke.

Izindi Nkuru

Aha yacumbikiwe n’umuturanyi, baba mu nzu basangiye ubu irimo abantu 18 barimo 10 ba Sophia n’abandi umunani ba nyiri nzu aho buri muryango ufite umuryango winjiriramo, umwe winjirira mu w’imbere, undi mu w’inyuma.

Gusa amakuru atari meza ni uko uyu mucyecuru yasabwe gusohoka muri iyi nzu kandi iye itarasanwa none akaba avuga ko yabuze aho yerecyeza.

Aganira na RADIOTV10, Sophia yavuze ko nta bushobozi afite bwo kwisanira inzu ye ku buryo yabikora ubundi agaha amahoro uyu muturanyi wari wamugiriye neza.

yagize ati “Ndimo ndangara kandi n’abana banjye barimo barangara […] inzu imeze kuriya umuntu utishoboye, njye nzajya gupfira muri kiriya kizu kubera iki.”

Uwacumbikiye uyu mukecuru avuga ko yemeye kumucumbikira ari ubwitange ariko ko atari azi ko bizamara igihe kingana uku.

Ati “Nanjye ni ukwitanga, iyi nzu urayireba, mfitemo abana batandatu, nayigabanyijemo kabiri, ngize amahirwe bakamufasha nanjye naba nduhutsemo kuko nanjye ndabangamiwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kabarondo, Jean Paul Kagabo avuga ko n’ubundi iyi nzu yabagamo uyu mukecuru bari barayihawe n’ubuyobozi kuko batishoboye.

Avuga ko igiteye imbogamizi ari uko uyu mukecuru ndetse n’umugabo we bombi bashakanye n’abandi.

Ati “Abana baravuga bati ‘ntabwo papa azayibamo ngo azanemo undi mugore, na mama ntazayibamo ngo azanemo undi mugabo’.”

Jean Paul Kagabo uvuga ko ibi ari na byo byatumye bombi batabasha kuba muri iyi nzu bikanayiciramo kwangirika, avuga ko nk’ubuyobozi bagerageje uburyo bahuza uyu mukecuru n n’umugabo we kugira ngo bongere babane muri iyi nzu ariko bikananirana.

Ati “Icyo tuzakora tuzahita dukora n’inyandiko ko bayibamo cyangwa bakayigurisha bakagabana.”

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko bamuhangayikiye kuko namara kuvanwa mu icumbi ashobora kutazabona aho yerekeza n’urubyaro rwe dore ko ari no mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Umunyamakuru yasanze uyu mukecuru atetse
Uwamucumbikiye avuga ko na we abangamiwe

Uyu mukecuru avuga ko atazi aho azerecyeza
Inzu ye yarangiritse cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru