Abo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko Ikigo cy’Ubuzima cya Rugazi kimaze imyaka itanu kidakora, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bubihakana, bukavuga ko nubwo kidakora iminsi yose ariko gikora itatu mu cyumweru.
Aba baturage bavuga ko banagize uruhare mu kugira ngo iki kigo cy’ubuzima kiboneke, biganjemo abo mu Midugudu y’Agashikiri na Rugazi mu Kagari ka Kinzovu mu Murenge wa Kabarondo.
Ngerageze Aphrodis yagize ati “Twatanze amafaranga yo kwishyura ikibanza cyari icya Koperative biba ngombwa ko twe tukishyura. Umuganga yaraje yahakoze nk’amezi atatu bageze aho baramutwara bahita bahafunga, kandi kuvayo umubyeyi iyo agize ikibazo yabanzaga kuharuhukira Ambiransi ikaza ikamutwara.”
Turatsinze Emmanuel na we ati “Iyo abarwayi barwaye ni ngombwa ngo tuzamuke Kabarondo kandi ni mu misozi umurwayi ajya kugerayo yanegekaye.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damascene yahakanye ibivugwa n’abaturage by’igihe iyo Poste de Sante imaze idakora.
Ati “Imyaka itanu ko atari byo! Kuko Poste de Sante ikora iminsi itatu mu Cyumweru bitewe n’uko nta Rwiyemezamirimo twari twabona usimbura uwari uhari kuko uwari uhari yarasezeye avuga ko abayitabira ari bake turi muri gahunda yo gushaka undi.”
Uyu muyobozi avuga ko mu gihe hataraboneka abaganga bahagije, iyi poste de sante ikora iminsi micye, ariko ko hari gushakishwa rwiyemezamirimo wayikoresha, ku buryo yajya ikora iminsi yose.
Ati “Bakwihamgana nko mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri ndahamya azaba yarabonetse.”
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10