Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko Ikigo cy’Ubuzima cya Rugazi kimaze imyaka itanu kidakora, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bubihakana, bukavuga ko nubwo kidakora iminsi yose ariko gikora itatu mu cyumweru.

Aba baturage bavuga ko banagize uruhare mu kugira ngo iki kigo cy’ubuzima kiboneke, biganjemo abo mu Midugudu y’Agashikiri na Rugazi mu Kagari ka Kinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Ngerageze Aphrodis yagize ati “Twatanze amafaranga yo kwishyura ikibanza cyari icya Koperative biba ngombwa ko twe tukishyura. Umuganga yaraje yahakoze nk’amezi atatu bageze aho baramutwara bahita bahafunga, kandi kuvayo umubyeyi iyo agize ikibazo yabanzaga kuharuhukira Ambiransi ikaza ikamutwara.”

Turatsinze Emmanuel na we ati “Iyo abarwayi barwaye ni ngombwa ngo tuzamuke Kabarondo kandi ni mu misozi umurwayi ajya kugerayo yanegekaye.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damascene yahakanye ibivugwa n’abaturage by’igihe iyo Poste de Sante imaze idakora.

Ati “Imyaka itanu ko atari byo! Kuko Poste de Sante ikora iminsi itatu mu Cyumweru bitewe n’uko nta Rwiyemezamirimo twari twabona usimbura uwari uhari kuko uwari uhari yarasezeye avuga ko abayitabira ari bake turi muri gahunda yo gushaka undi.”

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe hataraboneka abaganga bahagije, iyi poste de sante ikora iminsi micye, ariko ko hari gushakishwa rwiyemezamirimo wayikoresha, ku buryo yajya ikora iminsi yose.

Ati “Bakwihamgana nko mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri ndahamya azaba yarabonetse.”

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 15 =

Previous Post

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Next Post

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.