Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu abanje kumukubita rugondihene

radiotv10by radiotv10
16/07/2022
in MU RWANDA
0
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo w’imyaka 38 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu bari bajyanye kuvoma ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba amukubita umutego wa rugondihene agwa hasi ubundi akamwishimishaho.

Uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, avuga ko uyu mugabo yajyanye n’uwo mwana kuvoma aho mu gace batuyemo mu Mudugudu wa Rwakigeri mu Kagari ka Cyinzovu, ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba rihari, agatangira kumutera ubwoba.

Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo, yatangaje ko uyu mugabo yabanje gutera ubwoba uwo mwana amubwira ko agiye kumushimuta, undi agashya ubwoba agashaka gukizwa n’amaguru ariko nyamugabo akamubera ibamba.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo uwo mwana yashakaga kwiruka ngo acike uyu mugabo, yahise amukubita umutego, undi akikubita, agahita amukuramo ikabutura ubundi aramusambanya.

Kagabo Jean Paul avuga ko uyu mwana yageze mu rugo agatekerereza  ababyeyi be ibyamubayeho ko uwo mugabo yamusambanyije ari bwo hitabazwaga inzego, zigahita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabarondo naho uyu mwana we akaba yahise ajyanwa gukorerwa isuzuma.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo inzego zishinzwe iperereza ariko ko abantu bakwiye guhagarika ingeso mbi nk’izi zikekwa kuri uyu mugabo.

Yagize ati “Turasaba abantu kwiyubaha bakareka ingeso mbi nk’izi zikunze kugaragara zo gusambanya abana.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + thirteen =

Previous Post

Abarimo General basezerewe mu ngabo bizeza RDF gukomeza kuba abagize umuryango wayo

Next Post

Abasirikare ba EAC batarimo ab’u Rwanda bagiye muri DRC kwiga ikibuga n’uko bazatsinsura M23

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare ba EAC batarimo ab’u Rwanda bagiye muri DRC kwiga ikibuga n’uko bazatsinsura M23

Abasirikare ba EAC batarimo ab’u Rwanda bagiye muri DRC kwiga ikibuga n’uko bazatsinsura M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.