Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umunyemari Paul Muvunyi uzwi mu Rwanda aravugwaho kwambura abamukoreye

radiotv10by radiotv10
15/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Umunyemari Paul Muvunyi uzwi mu Rwanda aravugwaho kwambura abamukoreye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage barenga 10 bo mu Mirenge ya Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, baratunga agatoki umunyemari Paul Muvunyi kwanga kubishyura amafaranga bakoreye mu ishoramari rya Hoteli ya Akagera Safari Camp.

Aba baturage bavuga ko uyu munyemari yabahembaga mu ntoki, ariko nyuma aza kubihagarika, ari na bwo bafataga icyemezo cyo guhagarika akazi.

Uwitwa Makuza Anastase umwe muri aba bantu, ari na we uvuga ko abahagarariye, avuga ko abambuwe n’uyu munyemari, ari abantu 12 bakoraga imirimo inyuranye.

Ati “Bamwe bakoraga ubusekirite, abandi mu busitani abandi barasasaga. Twakoraga kuri Hoteri y’Uwitwa Muvunyi Paul kuri Hoteri Akagera Safari Camp, none tugera mu nzego zose zishoboka bakatubaza ikimenyetso cy’uko twamukoreye.”

Akomeza agira ati “Nkanjye ndamubaraho Ibihumbi Magana cyenda na Mirongo Icyenda (990 000 Frw). Nari umusekerite nyuma yaho nza gukora mu busitani. Nta hantu turageze.”

Niyonsaba Viollette, Umukozi w’Akarere ka Kayonza wakiriye iki kibazo, yasobanuriye umuvunyi ko bahamagara Paul Muvunyi kuri telefoni ntiyitabe ariko kandi ko aba baturage babemera ko ari bari abakozi babo ahubwo ko bagiye gukurikirana kumenya igihe azabahembera.

Ati “Yego yarabyemeye (Muvunyi Paul ngo yemereye Gitifu w’Umurenge wa Kabare ko ari abakozi bamukoreye ariko ntiyitaba Akarere). Ubwo igisigaye kwaba ari ukumenya umunsi azabishyuriraho. Navuganye na HR (umukozi ushinzwe abakozi) waho arabemera ko ari abakozi.”

Avugana na RADIOTV10 ku murongo wa Teleefoni, Umushoramari Paul Muvunvi yavuze ko atigeze yanga kwishyura aba baturage ahubwo ko hari ibyo bamwibye kandi yasabye Akarere ko bahura akabishyura bamaze kubiryozwa.

Ati “Ntabwo nanze kubishyura, ahubwo bakoze amakosa bariba. Icyo nkubwira ni uko baje bakwishyurwa ariko bakishyurwa natwe ibyo hari ibyo bibye kandi twabigejeje ku nzego zibishinzwe kandi hari ibyo bari bafatanywe. Erega n’uwo mubare sinywuzi ariko ibiribo ni uko ntawanze kubishyura. N’ubundi ntakibazo gihari ko batakoraga bonyine se, nanabibwiye n’ubuyobozi bw’Akarere mbasaba ko baza bagahembwa abatarahembwe, ntibaje rero ni cyo kibazo.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana ku buryo kizakemuka mu gihe cya vuba. Yagize ati “Reka tugikurikirane vuba bishoboka.” 

Aba baturage uko ari 12 bishyuza Paul Muvunyi arenga Miliyoni 7 Frw, bagasaba, Umuvunyi mukuru kubafasha bakishyurwa mu gihe bamaze badahembwa.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cya mbere cyafatiwe Musenyeri uregwa ibirimo kunyereza umutungo

Next Post

Does Belgium have the right to “sanction” anyone in this World?

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Does Belgium have the right to “sanction” anyone in this World?

Does Belgium have the right to "sanction" anyone in this World?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.