Abaturage barenga 10 bo mu Mirenge ya Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, baratunga agatoki umunyemari Paul Muvunyi kwanga kubishyura amafaranga bakoreye mu ishoramari rya Hoteli ya Akagera Safari Camp.
Aba baturage bavuga ko uyu munyemari yabahembaga mu ntoki, ariko nyuma aza kubihagarika, ari na bwo bafataga icyemezo cyo guhagarika akazi.
Uwitwa Makuza Anastase umwe muri aba bantu, ari na we uvuga ko abahagarariye, avuga ko abambuwe n’uyu munyemari, ari abantu 12 bakoraga imirimo inyuranye.
Ati “Bamwe bakoraga ubusekirite, abandi mu busitani abandi barasasaga. Twakoraga kuri Hoteri y’Uwitwa Muvunyi Paul kuri Hoteri Akagera Safari Camp, none tugera mu nzego zose zishoboka bakatubaza ikimenyetso cy’uko twamukoreye.”
Akomeza agira ati “Nkanjye ndamubaraho Ibihumbi Magana cyenda na Mirongo Icyenda (990 000 Frw). Nari umusekerite nyuma yaho nza gukora mu busitani. Nta hantu turageze.”
Niyonsaba Viollette, Umukozi w’Akarere ka Kayonza wakiriye iki kibazo, yasobanuriye umuvunyi ko bahamagara Paul Muvunyi kuri telefoni ntiyitabe ariko kandi ko aba baturage babemera ko ari bari abakozi babo ahubwo ko bagiye gukurikirana kumenya igihe azabahembera.
Ati “Yego yarabyemeye (Muvunyi Paul ngo yemereye Gitifu w’Umurenge wa Kabare ko ari abakozi bamukoreye ariko ntiyitaba Akarere). Ubwo igisigaye kwaba ari ukumenya umunsi azabishyuriraho. Navuganye na HR (umukozi ushinzwe abakozi) waho arabemera ko ari abakozi.”
Avugana na RADIOTV10 ku murongo wa Teleefoni, Umushoramari Paul Muvunvi yavuze ko atigeze yanga kwishyura aba baturage ahubwo ko hari ibyo bamwibye kandi yasabye Akarere ko bahura akabishyura bamaze kubiryozwa.
Ati “Ntabwo nanze kubishyura, ahubwo bakoze amakosa bariba. Icyo nkubwira ni uko baje bakwishyurwa ariko bakishyurwa natwe ibyo hari ibyo bibye kandi twabigejeje ku nzego zibishinzwe kandi hari ibyo bari bafatanywe. Erega n’uwo mubare sinywuzi ariko ibiribo ni uko ntawanze kubishyura. N’ubundi ntakibazo gihari ko batakoraga bonyine se, nanabibwiye n’ubuyobozi bw’Akarere mbasaba ko baza bagahembwa abatarahembwe, ntibaje rero ni cyo kibazo.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana ku buryo kizakemuka mu gihe cya vuba. Yagize ati “Reka tugikurikirane vuba bishoboka.”
Aba baturage uko ari 12 bishyuza Paul Muvunyi arenga Miliyoni 7 Frw, bagasaba, Umuvunyi mukuru kubafasha bakishyurwa mu gihe bamaze badahembwa.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10