Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu bihe bitandukanye, anabanza kubagurira bagira ngo bagiye gukira, none ubu urwo bahinze rwumiye mu mirima, urundi ruri kwangirikira ku mbuga.
Aba baturage bo mu Kagari ka Kinzovu mu Murenge wa Kabarondo, biganjemo abo mu Gihuke, bavuga ko babwiwe guhinga urusenda na Dancile Mukandayisenga, umuguzi w’urusenda muri aka gace.
Bavuga ko bamwe muri yabafashije kubona umurama w’urusenda, ariko ntiyongeye kubagurira umusaruro.
Munyaneza Eric yagize ati “Yaje atubwira ko ahagarariye Ikigo kiri hariya i Nyamirama, Koperative y’urusenda mbaha umurima ndahinga, ariko ubu nagiye ndwihera abantu ku buntu nashyizemo imiti ariko nta n’inoti y’Igihumbi nasaruye.”
Undi witwa Anitha Niyoyita na we yagize ati “Bigeze ngo rurera (urusenda) wa wundi waruduhaye ntitwamenye uko byamugendekeye. Aha nasaruraga umufuka w’ibishyimbo none nahinzemo ibi ngibi. Uru rusenda ntacyo rumariye ubu ngubu.”
Dancille Mukandayisenga, utungwa agatoki n’aba bahinzi b’urusenda, avuga ko umusaruro yabanje kugurira aba baturage, wagize ikibazo kubera kurutwara ari rubisi.
Yagize ati “Umusaruro wa mbere twarawufashe mubisi ariko urusenda ruza kugiramo ikibazo cy’uburwayi cya Tarakinoze bawuzana nka 3/4 byose bikaba birarwaye.”
Akomeza agira ati “Noneho turababwira bongere bawanike bazawujonjore kuko twongeye kubakata ntabwo bayishimira bavuga ko turi kubiba, noneho bajonjoremo bya bindi bipfuye bazane umusaruro muzima tubagurire ku Kilo 1 700 urwumye, ni ko twavuganye.”
Amakuru avuga ko nyuma yuko umunyamakuru avugishije uyu mushoramari n’aba baturage, yahise ahamagara bamwe mu bahinzi abasaba kujinjora umusaruro wabo ubundi akawubagurira.
uga



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10