Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube y’umuturage ayita ‘haram’ Ikirego cye cyazamuwe

radiotv10by radiotv10
14/02/2022
in Uncategorized
0
Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube y’umuturage ayita ‘haram’ Ikirego cye cyazamuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Umusigiti wa Cyinzovu uherereye mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ukurikiranyweho kwica ingurube y’umuturage yari inyuze ku musigiti, yamaze gukorerwa dosiye na RIB ndetse ikaba yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha rwataye muri yombi uyu muyobozi w’Umusigiti wishe ingurube y’umuturage ayiziza kuba yari inyuze ku musigiti kandi yaravumwe, rwamukoreye dosiye rukaba rwayishyikirije Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022.

Uyu muyobozi w’Umusigiti [abazwi nka Imam] yishe iyo nkurube y’umuturage yari iri hafi y’umusigiti, akavuga ko haram yabateye agahita ayivugana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rumuta muri yombi nyuma yo kwitabazwa n’abaturage bo muri aka gace, ruratangaza ko rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mu-Imam ikaba yanashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abantu kutayoborwa n’imyemerere bakaba bakora ibikorwa nk’ibi bigize ibyaha.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko wakwica itungo ry’undi kuko wowe urifata ukundi. Ntabwo imyerere yawe yangombye gutuma wica itungo ry’undi.”

Dr Murangira avuga kandi ko nubwo iki cyaha abashobora kumva ko cyoroshye ariko ko gifite ibihano biremereye.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 190: Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica

Umuntu wese, ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gufata amatungo nabi cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyane cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6).

Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + four =

Previous Post

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakiriye uwa Centrafrique uri mu ruzinduko rw’icyumweru

Next Post

Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ni ukwitonda kuko ubu utari nyabagendwa

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ni ukwitonda kuko ubu utari nyabagendwa

Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ni ukwitonda kuko ubu utari nyabagendwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.