• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu yakatiwe ngo kuko yifuza gusubira mu muryango mugari w’Abanyarwanda agafatanya na bo kubaka Igihugu, anavuga icyamukururiye muri ibi bikorwa yavuze ko ari “ububwa.”

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 mu Rukiko Rukuru yajuririye icyemezo yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw zo guha imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe.

Muri iri buranisha ryahereye ku nzitizi zazamuwe n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa atubahirije igihe cyo kujurira kuko yutanze ubujurire bwe hashize amezi atatu, bugasaba ko bwateshwa agaciro.

Ni mu gihe uruhande rw’uregwa, byumwiharimo Me Murangwa Faustin wungangira Kazungu, yavuze ko bagaragaje ko bazajurira mu gihe giteganywa n’amategeko.

Urukiko rwemeje ko izi nzitizi zizigirwa hamwe n’ibyaburanyweho, rutegeka ko iburanisha rikomeza, aho uregwa yabajijwe impamvu yajuriye, avuga ko yifuza kugabanyirizwa igihano.

Kazungu Denis wongeye kwemera ibyaha ashinjwa, icyakora ahakana kwica umusore witwa Kimenyi Yves, ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko atari mu bo yaregewe ariko ko igihe buzabona ibimenyetso ko ari we wamwishe, buzabimuregera.

Uregwa agaragaza impamvu yifuza kugabanyirizwa ibihano, yavuze ko atigeze agorana, kuko ari we wihereye inzego amakuru y’ibyaha yakoze, bityo ko akwiye kugirirwa imbabazi akagabanyirizwa igihano kugira ngo azasubire hanze vuba.

Yagize ati “Ndifuza gusubira muri sosiyete Nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyacu.”

Uyu musore wumvikana na we yicuza ibyo yakoze, yavuze ko na we yigaya, kuko atagombaga gukora ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere.

Ati “Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, ndasaba imbabazi Guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by’umwanda, ndasaba imbabazi ninginga ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.”

Uregwa kandi yasobanuriye Urukiko uko yinjiye muri ibi bikorwa by’ubwicanyi, avuga ko yabitewe n’ibibazo yari amaze igihe anyuramo, aho yavuze ko yari yaratangije ibikorwa byo gufasha abana batagira kivurira b’imfubyi muri 2009, aho ngo yari yarashinze ishuri rifasha abo bana bo mu Murenge wa Remera.

Ngo byageze mu mwaka wa 2016 iri shuri rirahagarara ku mpamvu zo kutagira ibyangombwa n’amikoro, ari bwo yerecyezaga muri Kenya gushakishirizayo ubuzima aho yacuruzaga inzoga zo mu bwoko bwa Liquor azijyana muri Uganda.

Yavuze ko muri 2018 Abagande bamwambuye ibihumbi 120 USD ndetse n’imari yari ajyanye, ari bwo yinjiraga mu ihurizo ry’imibeho, akaza no kwiyambaza inshuti zamugurizaga ariko akazambura kuko atari afite aho akura.

Yavuze ko mu mwaka wa 2022 ari bwo yinjiye muri ubu bugizi bwa nabi kubera kwambura abantu, agahitamo kujya abica kuko yabaga afite ubwoba ko bazamurega.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko ibyakozwe na Kazungu ari ibyaha by’indengakamere, kandi ko yabikoraga ari muzima atanyoye ibiyobabwenge, bityo ko yabaga abigambiriye, akaba akwiye kugumushirizwaho igihano cyo gufungwa burundu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Next Post

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.