Kenya: Ibyabye ku Munyarwanda wari warashakanye n’umugore w’umugabo wagarutse nyuma y’imyaka 17 yarabuze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo muri Kenya wari umaze imyaka 17 yaraburiwe irengero, yagarutse mu rugo, yakiranwa ibyishimo byinshi, ariko ntibyamaze umwanya kuko yahise amenyeshwa ko umugore we yabyaranye n’Umunyarwanda bari barashakanye, ariko umugore akaza guhita yirukana Umunyarwanda.

Boniface Moi Muyeshi wari waraburiwe irengero kuva muri 2006, yagarutse iwe mu gace ka Lurambi mu Kakamega mu Burengerazuba bwa Kenya.

Izindi Nkuru

Ubwo yagarukaga mu rugo, abatuye muri aka gace, bamwakiranyije amashyi n’impundu, bishimiye kuba akiriho, kuko bakekaga ko yapfuye.

Umwe mu baturage bo muri aka gace, yagize ati “Yavuye iwe yerecyeza i Narirobi muri 2006. Ata umuryango we, kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera.”

Ubwo yagarukaga, na we yishimiye kongera kubona abo mu murango we n’abaturanyi, ariko ibyishimo bye byaje kuzamo kirogoya ubwo yabwirwaga ko umugore we yabyaranye n’undi mugabo w’Umunyarwanda.

Umuvandimwe we witwa Fredrick Witumbele, yagize ati “Twakekaga ko yapfuye hagati ya 2007 na 2008, yarazize imvururu zakurikiye amatora.”

Ni mu gihe umugore we witwa Agripina Mulupi yavuze ko yareze abana batatu wenyine, ariko bikaza kumugora, bituma nyuma y’imyaka itanu umugabo we abuze, afata icyemezo ko atashobora gukomeza kubaho wenyine, ari na bwo yaje gucudika n’umugabo w’Umunyarwanda, bagashakana.

Ibinyamakuru byo muri Kenya, bivuga ko uyu mugabo w’Umunyarwanda, yitaga kuri Agripina Mulupi, kuko yamufasha kwishyurira amashuri abana be.

Gusa uyu mugore avuga ko nyuma y’uko umugabo we wa mbere agarutse, bagomba gusubirana, ari na byo byatumye ahita yirukana Umunyarwanda babanaga, kandi ko babanje kubyumvikanaho.

Yagize ati “Nagombaga kwirukana umukunzi wanjye mushya, mu gihe nyiri urugo agarutse. Tuzaganira uburyo tuzarera abana bacu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru