Kevin Monnet Paquet utegerejwe mu Mavubi yerekeje muri Chypre

Rutahizamu w’Umunyarwanda Kevin Monnet-Paquet uheruka kurekurwa Saint-Etienne, yasinye amasezerano muri Aris Limassol yo muri Chypre

Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi (kuva 2004) ari umukinnyi wa Saint-Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, nyuma yo kutongererwa amasezerano n’iyi kipe yamaze kwerekeza mu yindi kipe.

Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre, iyi ikaba ari ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu ariko ntiyitabire ubutumire mu myaka ye ya nyuma muri Saint-Etienne yagiye arangwa n’imvune, akaba mu mwaka ushize w’imikino yarayikiniye imikino 16.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts