Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Abantu bataramenyekana bateye igisasu mu rugo rw’umuturage

radiotv10by radiotv10
08/04/2022
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Abantu bataramenyekana bateye igisasu mu rugo rw’umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bataramenyekana bateye igisasu cya Grenade mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, gikomeretsa umwana wo muri uru rugo.

Iki gisasu cyatewe mu rugo rw’uyu muturage wo mu Mudugudu wa Indakemwa muri aka Kagari ka Nyakabanda kuri uyu wa 07 Mata 2022 mu masaha y’igicamunsi ahagana saa cyenda.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, gitangaza ko iyi grenade yatewe mu rugo rw’umuturage witwa Twagira ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango yatangaje ko nyuma y’iki gikorwa hahise hatangira gushakishwa amakuru y’aho uyu Twagira akomoka niba yaba yararokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ku buryo iki gikorwa cyaba gifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gusa amakuru yaje kumenyekana ni uko uyu muturage wo mu rugo rwatewemo Grenade basanze atararokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru mu Karere ka Kicukiro yabwiye RADIOTV10 ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza ziri gukora kora iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

Iki gisasu cyatewe mu rugo rw’uyu muturage cyakomereje umwana w’umukobwa, uri kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Kigali bya Kaminuza CHUK.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukorera iperereza kuri iki gikorwa kugira ngo abakiri inyuma bakurikiranwe.

Mu bihe byo kwibuka mu myaka yatambatuse hakunze kugaragara ibikorwa nk’ibi bigamije kurogoya imigendekere y’iki gikorwa nko kuba bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi baragenda bahohoterwa mu buryo bunyuranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nine =

Previous Post

Perezida Kagame na Museveni bageze muri Kenya mu bikorwa bya EAC bahita bahura

Next Post

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka zari zitwaye abagenzi

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka zari zitwaye abagenzi

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka zari zitwaye abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.