Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Imodoka yari mu muhanda igenda yahiye irakongoka abantu bayoberwa ibibaye

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Imodoka yari mu muhanda igenda yahiye irakongoka abantu bayoberwa ibibaye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka nto y’ivatiri yari mu muhanda uturuka i Gikondo werecyeza Rwandex mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyi mpanuka y’imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo yari igeze kuri Feu Rouge yerecyeza Rwandex.

Ababonye iyi nkongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, batunguwe n’ibyabaye kuko bagiye kubona bakabona irahiye gusa nta muntu n’umwe wahiriyemo.

Muri @KicukiroDistr ,mu Murenge wa Gikondo-Rwandex imodoka yo mu bwoko bwa Benz yafashwe n’inkongi irakongoka. pic.twitter.com/qE5eLBeffM

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) January 27, 2022

Bamwe mu bazi iby’imiterere y’ibinyabiziga, bavuga ko impanuka nk’izi zikunze kuba ku modoka zishaje aho byanagiye bigaragara ku modoka zimwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu ntangiro z’uku kwezi na bwo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’inkongi yafashe imodoka yari iparitse mu rugo rw’umuturage na yo igashya igakongoka.

Iyi modoka yahiye kuri uyu wa Kane, yafashwe n’inkongi irashaya irakongoka abantu bareba mu gihe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze yamaze gukongoka.

SSP Irere Rene, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati “urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariko yari yarangije gukongoka.”

SSP Irere Rene yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Iyi modoka yahiye irakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 3 =

Previous Post

Biravugwa ko inzira zabaye ebyiri kwa Social Mula n’umugore we bafitanye abana babiri

Next Post

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Related Posts

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora,...

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
29/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
28/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

IZIHERUKA

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe
IBYAMAMARE

Abarimo umunyamakuru ‘Djihad’ bakurikiranyweho amashusho y’urukozasoni baragaruka imbere y’Urukiko

by radiotv10
29/12/2025
0

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

29/12/2025
Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abarimo umunyamakuru ‘Djihad’ bakurikiranyweho amashusho y’urukozasoni baragaruka imbere y’Urukiko

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.