• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Imodoka yari mu muhanda igenda yahiye irakongoka abantu bayoberwa ibibaye

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Imodoka yari mu muhanda igenda yahiye irakongoka abantu bayoberwa ibibaye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka nto y’ivatiri yari mu muhanda uturuka i Gikondo werecyeza Rwandex mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyi mpanuka y’imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo yari igeze kuri Feu Rouge yerecyeza Rwandex.

Ababonye iyi nkongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, batunguwe n’ibyabaye kuko bagiye kubona bakabona irahiye gusa nta muntu n’umwe wahiriyemo.

Muri @KicukiroDistr ,mu Murenge wa Gikondo-Rwandex imodoka yo mu bwoko bwa Benz yafashwe n’inkongi irakongoka. pic.twitter.com/qE5eLBeffM

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) January 27, 2022

Bamwe mu bazi iby’imiterere y’ibinyabiziga, bavuga ko impanuka nk’izi zikunze kuba ku modoka zishaje aho byanagiye bigaragara ku modoka zimwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu ntangiro z’uku kwezi na bwo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’inkongi yafashe imodoka yari iparitse mu rugo rw’umuturage na yo igashya igakongoka.

Iyi modoka yahiye kuri uyu wa Kane, yafashwe n’inkongi irashaya irakongoka abantu bareba mu gihe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze yamaze gukongoka.

SSP Irere Rene, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati “urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariko yari yarangije gukongoka.”

SSP Irere Rene yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Iyi modoka yahiye irakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Biravugwa ko inzira zabaye ebyiri kwa Social Mula n’umugore we bafitanye abana babiri

Next Post

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.