Biravugwa ko inzira zabaye ebyiri kwa Social Mula n’umugore we bafitanye abana babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru aturuka mu baziranye n’Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula, batangaza ko we n’umugore we batandukanye umwe akajya kuba ukwe undi ukwe.

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango wa Social Mula n’umugore we Uwase Nailla batandukanye umwaka ushize.

Izindi Nkuru

Social Mula wabaga mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bivugwa ko yamaze kuhava akaba asigaye atuye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ndetse n’umugore we na we akaba yaragiye kwibana.

Aganira n’Ikinyamakuru Igihe, Social Mula yirinze kugira byinshi atangaza kuri aya makuru, aho yavuze ko ibi bivugwa ari ubuzima bwe bwite n’umuryango we.

Yagize ati “Igihari nzi ni uko ari umugore wambyariye abana kandi mwubaha. Ibindi kubishyira mu itangazamakuru ntabwo ari ngombwa wenda igihe kizababwira ukuri kwa nyako kandi kurahari.”

Social Mula yatangiye kubana n’umugore we nyuma yo kubyarana kuva muri 2017, aho uyu muhanzi na bwo yakunze kugira ibanga ibyo kuba yarabanaga n’umugore we.

Gusa mu minsi ishize, Social Mula yakundaga kwerekana ko yizihiye umuryango we aho yakundaga gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana be dore ko mu ntangiro za Nzeri bari bibarutse ubuheta bwabo.

Inkuru dukesha Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru