Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA
0
Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo bikekwa ko yari yacitse feri ikagenda igonga abantu barimo uwahise ahasiga ubuzima, ndetse n’abandi 15 bakomeretse, inasenya inyubako.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ahazwi nka Zindiriro, ubwo iyi kamyo yerecyezaga muri aka gace, bikekwa ko yacitse feri, ikabanza kugonga umuntu wagendaga n’amaguru agahita yitaba Imana.

Yakomereje igenda isekura ibyari biri imbere yayo byose, birimo imodoka y’ivatiri yarimo umuntu umwe, ubundi iruhukira ku nyubako ikorerwamo ubucuruzi, na yo yahise isenya, yari irimo abantu.

Umwe mu ba baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yagize ati “Ubanza yari yacitse feri, yamanutse igonga umunyamaguru wari uri kuzamuka ahita apfa, noneho irakomeza igonga n’ivatiri yari iri imbere yayo ikomereza muri ‘salon de coiffures’ irazisenya.”

Abantu bakomeretse, abenshi ni abari muri izi nzu zasenywe n’iyi modoka, ndetse bakaba bakomeretse bikabije, aho batatu muri bo bakomeretse cyane, bamwe bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, mu gihe abandi bajyanywe mu bya Kibagabaga.

Naho umurambo wa nyakwigendera witabye Imana, wari igitsinagore, ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.

Aha habereye iyi mpanuka, zikunze kuhabera, kuko hari ikorosi rinini kandi hamanuka cyane, ku buryo abahatuye n’abahakorera basaba ko hashyirwa uburyo bwo kurinda izi mpanuka, nko kuba hashyirwa utununga two mu muhanda (dos d’âne) kugira ngo tube twatuma abantu bazajya bahagenda bigengesereye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri, SP Kayigi Emmanuel, yemeje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, abandi 15 bagakomereka.

SP Kayigi uvuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, yasabye abatwara ibinyabiziga kujya barangwa n’ubushishozi no kwitwararika byumwihariko mu gihe bari mu mihanda nk’iyi ihuriramo abantu benshi.

Ati “Abantu kandi bagomba kwirinda umuvuduko ndetse n’uburangare ubwo ari bwo bwose.”

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu bice binyuranye by’Igihugu byumwihariko mu Ntara y’Amajyepfo hakomeje kumvikana impanuka ziganjemo iziterwa n’amakosa akorwa na bamwe mu bashoferi mu kunyuranaho.

Iyi kamyo yasekuye inzu irayisenya
Yari impanuka ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =

Previous Post

Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda

Next Post

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.