Bamwe mu banyarwanda bafatira imodoka muri Gare ya Nyabugogo, bavuga ko baterwa impungenge n’ubujura bwanze gucika muri iyi Gare, bakavuga ko ugiye kuyinjiramo aruhuka ari uko abonye ahasohotse atibwe.
Polisi y’u Rwanda ntiyemeranywa n’aba banyarwanda bavuga ko ubujura muri iyi gare bwiyongereye, ariko na none ngo igiye guhagurukira ikibazo cy’insoresore zikora bene ubu bujura.
Kuba Gare ya Nyabugogo ari Gare mpuzamahanga, bisobanuye ko ihuriramo n’abantu baturutse cyangwa berekeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko hakanaba n’abayigana bagiye kuhategera imodoka zerekeza mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.
Gare ya Nyabugogo ikomeje kuvugwamo ubujura bwisubiramo
Ni Gare yakunze kumvikanamo ubujura, ku buryo abagiye kuyitegeramo bafite ishusho bagenda bafite mu mutwe wabo.
Umwe mu bagenzi wari uje gutega imodoka yerekeje mu ntara y’amajyaruguru yagize ati:” Ikintu cya mbere tuza gutegera hano muri gare tuzi, ni uko hari abantu baba biteguye kutugirira nabi batwiba, yaba amafaranga, telephone n’ibindi. Bityo rero nkanjye ntabwo napfa kubikuriza amafaranga hano muri Gare kuko byose nza nabirangije.”
Benshi mubaganiriye n’umunyamakuru wa Radio/TV10, bamugaragarije impungenge zo kwibirwa muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, bakagaruka kubijyanye n’amafaranga kuko ngo uwinjiyemo ajenjetse ibisambo bimwitsetaho bikayamutwara.
Camera zo muri gare ya Nyabugogo ntizikora
Barabihurizaho n’abakora umurimo wo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri Telefone, bakorera muri Gare ya Nyabugogo.
Nyiraneza ni umwe mu bahakorera. Ati:” Umuntu ntiyakwemeza ko ubujura bukorerwa muri iyi gare hari igihombo gihita kigaragarira amaso buduteza, kuko abantu bo baraza bakabikuza amafaranga yabo nkuko bisanzwe. Gusa baba bafite impungenge kuburyo babikora ubona umutima uteri hamwe. Ikindi ni uko telephone zo batazirebera izuba. N’ejo bundi hari uwayibye umuntu baramuhiga hano muri Gare baramubura burundu yihishe mu modoka….ubujura rero buteye inkeke muri iyi gare rwose.”
Aba, bavuga ko kenshi inzego z’umutekano zicunga umutekano wo muri iyi Gare, yewe ngo na Camera z’umutekano zirahari, ariko ntibibuza abiba kwiba.
Bashingiye kuri ibi bavuga ko umuntu akinjira muri iyi gare, n’umutekano mu mitekerereze uhita uhungabana.
Bavuga ko mubikwiriye kongerwa mu gukaza umutekano muri Gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo, harimo n’ubukangurambaga ngo bukwiye kujya bucishwa kuri Radio yo muri Gare, abagenzi bakibutswa uko bagomba kurinda ibyabo.
Ikibazo cy’ubujura muri Gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo, si ikibazo cy’uyu munsi.
Twifuje kumenya icyo umujyi wa Kigali uvuga kuri iki kibazo, batubwira ko ntacyo babivugaho ngo kuko atari ikibazo kibareba. Bavuze ko kireba Police y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, mu butumwa bugufi yatubwiye ko muri Gare Nyabugogo, ubu har’impunduka nini cyane kubijyanye ni umutekano mucye wahavugagwa.
Ati: “Polisi yongeremo ibikorwa byinshi m’ubugenzuzi, gufata no guhashya insoresore zishikuza abantu.
Icya kabiri ni uko dukoresha abapolice bambaye impuzankano n’abambaye civile, mu gutahura no gufata abakekwaho ibi byaha.
Mu gihe hari ugize ikibazo akibirwa muri Gare ya Nyabugogo, akwiye guhita yitabaza abapolisi bambaye uniform bari aho, kuko baba bahari igihe cyose, cyangwa akaba yagana Station ya Police iri muri Gare.”
Abategera muri gare ya Nyabugogo babona polisi y’u Rwanda ariyo yakemura iki kibazo
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP.John Bosco Kabera, yakomeje avuga ko Police igiye gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa muri ibi bice, nkuko irwanya ibindi byaha.
Impungenge n’umutima uhagaze w’abagana Gare ya Nyabugogo, bishingiye ku bujura bumaze imyaka muri iyi Gare, no mu nkengero zayo.
Inkuru ya Assoumani Twahirwa/Radio&Tv10