Bamwe mu bakunda inyama bavuga ko batunguwe n’icyemezo cyafashwe ko nta nyama zemewe kugurishwa zitamaze amasaha 24 muri frigo, bakavuga ko batari bazi ingaruka z’inyama zikibagwa zirimo umusemburo urekurwa n’itungo ryirwanaho iyo riri kubagwa, ushobora gutera uburwayi.
Ni nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
RICA yafashe icyemezo ko abacuruza inyama bagomba kumaza inyama amasaha 24 mu byuma bikonjesha, mu rwego rwo kugira ngo umusemburo uva mu nyama zikibagwa ubanze kuvamo.
Ni umusemburo ushobora gutera uburwayi bunyuranye ku barya inyama zikibagwa, zirimo indwara ya Cancer.
Bamwe mu bakunzi b’inyama ndetse n’abacuruzi bazo, bavuga ko batishimiye iki cyemezo dore ko abenshi bakunda kurya inyama zabazwe uwo munsi.
Umwe mu bacuruzi yagize ati “abaguzi rero bikundira izibagiweho, nk’abantu icumi twakira, umunani baba bashaka izibagiweho.”
Uyu mucuruzi avuga ko abaguzi b’inyama bakwiye kumva iki cyemezo cyafashwe, bakayoboka kurya inyama zimaze aya masaha zibazwe.
Umuturage ukunze kugura inyama we avuga ko ahubwo bumvaga ko inyama zagiye muri frigo ziba zatakaje umwimerere ko ahubwo ari zo bakekaga ko zabatera uburwayi.
Ati “Nkurikije n’indwara ziriho muri iyi minsi inyama nziza ni izibagiweho, inyama zagiye muri frigo ryari koko!”
Aba baturage kandi bavuga ko inyama ikibagwa iba ifite icyanga kurusha iyashyizwe muri frigo.
Ati “Inyama y’uwo munsi iba ifite icyanga, iyaraye muri frigo nta cyanga pe, gusa tuzajya tuzirya kuko leta yabyanzuye.”
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibikomoka ku matungo muri RICA, Nyirazikwiye Eprasie avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda kuko inyama zabazwe zigahita zitekwa zitamaze amasaha 24 muri frigo ziba zishobora gutera uburwayi.
Ati “Ni ukugira ngo imisemburo umubiri w’inka, ingurube warekuye wirwanaho mu gihe cyo kubaga ibanze ivemo kuko uriya musemburo utera uburwayi.”
INKURU MU MASHUSHO
Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10