Abazunguzayi 150 biganjemo abagore bakoreraga ubucuruzi butemewe mu Mujyi wa Kigali, bahawe ibibanza byo gucururizamo, bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ibikorwa byo kubafata no guhangana n’inzego, byashoboraga gushyira ubuzima mu kaga kuri bamwe.
Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’ikigo LODA, aho ibi bibanza bahawe biherereye mu Mujyi rwagati ahazwi nka Quarier Commerial.
Bamwe muri aba bazunguzayi, bishimiye guhabwa ibibanza nyuma yo guhora birukwaho n’inzego z’umutekano zababuzaga gukora ubucuruzi butemewe bakoraga.
Iradukunda Jean Paul yagize ati “Kubona bafata umugore uhetse umwana bajugunya mu modoka nk’abajugunya imyanda. Twakubiswe inkoni, Imperi zatuririye i Gikondo. Ni ibintu byinshi byatubayeho by’amateka ndumva ntawakwifuza gusubira mu buzunguzayi.”
Aba bazunguzayi biganjemo abagore barasaba guhabwa igishoro bitaba ibyo bagasubira mu muhanda.
Nyiranzabondora Claudine ati ”Turasaba ko batwongerera ibishoboro kuko ibyo dufite ntaho byatugeza kuko bitabaye ibyo nabusira mu muhanda kuko ibi ntaho byangeza.”
Gusa hari bamwe mu bazunguzayi bo batahawe ibibanza, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabizeje ko butabibagiwe.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni yagize ati “Hari abacuriruza mu muhanda dufata ibibanza tukabibakodeshereza mu masoko asanzwe, Hari amashya twubatse 28 ariko hari n’andi asanzwe tugenda dushakamo ibibanza, ibi ni bimwe mu bisubizo tugenda dushakira abakora ubucuruzi buto kugira ngo badakora mu kajagari.”
Ibi bikorwa byo kuzamura imibereho y’abazunguzayi byashyizwemo amafaranga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa byo mu nzego z’ibanze LODA, kinabanza kubasindagiza.
Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, Nyinawagaga Marie Claudine, yagize ati ”Muntangiriro tubishyurira ariya mafaranga yishyurwa mu masoko ipatante, amafaranga y’isuku, ay’umutekano, ayo gukodesha ibibanza n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko aba bazunguzayi kandi bazanahabwa ibihumbi 100 Frw y’igishoro kuri umwe, kugira ngo babone ayo batangiza.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10