Abacuruzi babiri bo mu isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, barimo umwe wari warafatanywe aya mavuta akanabihanirwa.
Aba bantu bafashwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), batawe muri yombi tariki 28 Mata 2020, bombi bakaba barafatiwe mu isiko rya Kimironko mu Mudugudu wa Inyamibwa, akagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko.
Abafahswe ni Ndayishimiye Theophille wafatanywe amacupa 127 y’amavuta atandukanye yangiza uruhu ndetse na Murengera Narcisse wafatanywe amacupa 120.
Abafashwe uko ari babiri basanzwe bacuruza aya mavuta kuko uyu Murengera si ubwa mbere ayafatanwe kuko mu kwezi kwa mbere ku uyu mwaka yafatiwe mu mukwabo wabereye mu mujyi wa Kigali acuruza amavuta yangiza uruhu, arafungwa akaba yararangije igihano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya ari umusaruro w’ibikorwa Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ikora byo gufata abacuruzi bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka Mukorogo.
Yagize ati “ Tumaze iminsi dufata abantu nka bariya bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo kuko aya mavuta yaciwe mu Rwanda. Turasaba abacuruzi kureka kuyacuruza kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye, aba bafashwe bavuga ko bayahabwa n’abantu bayatwara mu dukapu ku mugongo bakagenda bayagurisha ku bacuruzi batandukanye, abacurizi baragirwa inama yo kuyakura mu maduka yabo batarafatwa ngo bahanwe, kuko Polisi ntizadohoka kubafata.”
CP Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, kuko n’aba bafashwe byaturutse ku muturage watanze amakuru.
Aba bombi bafashwe bashyirikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukorera kuri Sitasiyo ya Kimironko ngo hakurizwe amategeko.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10