Perezida Kagame yayoboye kongere ya RPF-Inkotanyi yatumiwemo indi mitwe ya Politiki (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, yayoboye Inama Nkuru y’uyu muryango isuzumira hamwe uruhare rw’uyu muryango mu kuzamura imibereho y’abaturage, yanatumiwemo indi mitwe ya politiki.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022 muri Kigari Arena aho yitabiriwe n’abanyamuryango banyuranye ndetse n’abahagarariye indi mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Umuryango wa RPF-Inkotanyi uvuga ko iyi nama nkuru iganirirwamo uruhare rw’imirongo migari yawo mu kuzamura imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Inama Nkuru ya RPF-Inkotanyi yaherukaga kuba mu kwezi k’Ukuboza 2019 na yo yari iyobowe na Chairman w’Umuryango, Paul Kagame, yanitabiriwe n’ intumwa za MPLA, Umutwe wa Politiki wo muri Angola.

Muri iyi nama yo muri 2019, Perezida Kagame yibukije abari mu nama ko Umuryango FPR-Inkotanyi kuva wabaho waharaniye imibereho myiza y’Umunyarwanda, abasaba guhora bisuzuma bareba niba intego zaragezweho, uburyo zagezweho, imbogamizi Umuryango wahuye na zo n’uburyo wagiye uzikemura ndetse n’ahakwiye kongerwa imbaraga kugira ngo dukomeze gusigasira ibyagezweho no kubyongera.

Perezida Paul Kagame kandi yanasabye abari mu nama kwirinda kugira ubwoba bwo gukebura abakora nabi.

Yaboneyeho no kwibutsa umuco wa FPR-Inkotanyi wo “gukoresha bicye tukagera kuri byinshi” anabasaba kubishishikariza abanyamuryango n’Abanyarwanda bose.

Abanyamuryango ba RPF bitabiriye iyi nama bafite akanyamuneza

Yayobowe na Perezida Paul Kagame

Abanyamuryango bibukiranyije amahame y’umuryango

Prof. Chrysologue Karangwa yagarutse ku mahame ya RPF
Hatanzwe n’ikiganiro cyagarutse ku bimaze kugerwaho

Photos © RPF-Inkotanyi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru