Mu cyuzi cy’amafi giherereye mu mugezi uri mu rugabano rw’Umurenge wa Gisozi n’uwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basanze umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30, batazi icyamuhitanye, ariko bagakeka abari biriwe basangira bakaza no gushwana bagafatana mu mashati.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, ubwo abaturage bo mu Kagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya bahanyuraga bajya mu mirimo yabo bagahita bamenyesha inzego.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera witwa Murundi, ejo ku wa Mbere yari yiriwe asangira inzoga n’abandi bagabo bagenzi be muri aka gace.
Umwe muri aba baturage yavuze ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, aba bagabo baje kugirana amakimbirane bakarwana ariko abaturage bakabakiza.
Avuga ko batamenye niba barakomeje gusangira, ariko ko iperereza rikwiye guhera aho nubwo batakwemeza niba urupfu rwa nyakwigendera rufitanye isano n’ubu bushyamirane bwari bwabaye ejo.
Nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko gucungira umutekano inyubako iherereye muri aka gace yari atuyemo.
Inzego zishinzwe iperereza nk’Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahise zitangira gukora iperereza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma rya nyuma.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10