Abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bapfuye mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano ubwo bishimiraga ibihe bya Noheli.
Aba bantu bapfuye bikekwa ko bazize iyi nzoga y’inkorano isanzwe iba mu tubari duherereye mu Mudugudu wa Intambwe ahavugwa ko hasanzwe haba ubusinzi bwinshi.
Aba bantu barimo umugore umwe ari we Nyiraminani Angelique ndetse na Ndihokubwayo Emmanuel wari ufite imyaka 70 y’amavuko na Gahabwa Laurent w’imyaka 45 na Niyitegeka Kizito.
Babiri bapfuye tariki 26 Ukuboza 2021 ku munsi wakurikiye Noheli mu gihe abandi babiri bashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021.
Hari kandi abandi babiri barimo umugore n’umugabo bajyanywe kwa muganga na bo bakaba barembye cyane aho bari kwitabwaho.
Bamwe mu baturage bo muri kariya gace bavuga ko aba ba nyakwigendera bari bamaze iminsi banywa iyi nzoga ku buryo bashobora kuba banazize kuba banywaga iyi nzoga batanarya mu gihe hari n’abandi bavuga ko muri iriya nzoga babashyiriyemo uburozi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uru rupfu, akaboneraho gusaba abantu kwirinda amakuru y’ibihuha.
Etienne Nduwimana wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, yavuze ko uru rupfu rwatunguranye gusa akavuga ko abaturage bagomba kujya batanga amakuru y’utubari dukorerwamo ubucuruzi bw’inzoga nka ziriya zitemewe.
Yagize ati “Turasaba abaturage bose ko abantu bafite utubari mu ngo, ko rwose babikuraho, kuko ni na cyo ubu tugiye gukurikizaho. Abantu bose bafite utubari mu ngo, turagenda dusaba abaturage kugira ngo ayo makuru bayatange, abo bantu bagaragare.”
RADIOTV10