Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bapfuye mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano ubwo bishimiraga ibihe bya Noheli.

Aba bantu bapfuye bikekwa ko bazize iyi nzoga y’inkorano isanzwe iba mu tubari duherereye mu Mudugudu wa Intambwe ahavugwa ko hasanzwe haba ubusinzi bwinshi.

Aba bantu barimo umugore umwe ari we Nyiraminani Angelique ndetse na Ndihokubwayo Emmanuel wari ufite imyaka 70 y’amavuko na Gahabwa Laurent w’imyaka 45 na Niyitegeka Kizito.

Babiri bapfuye tariki 26 Ukuboza 2021 ku munsi wakurikiye Noheli mu gihe abandi babiri bashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021.

Hari kandi abandi babiri barimo umugore n’umugabo bajyanywe kwa muganga na bo bakaba barembye cyane aho bari kwitabwaho.

Bamwe mu baturage bo muri kariya gace bavuga ko aba ba nyakwigendera bari bamaze iminsi banywa iyi nzoga ku buryo bashobora kuba banazize kuba banywaga iyi nzoga batanarya mu gihe hari n’abandi bavuga ko muri iriya nzoga babashyiriyemo uburozi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uru rupfu, akaboneraho gusaba abantu kwirinda amakuru y’ibihuha.

Etienne Nduwimana wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, yavuze ko uru rupfu rwatunguranye gusa akavuga ko abaturage bagomba kujya batanga amakuru y’utubari dukorerwamo ubucuruzi bw’inzoga nka ziriya zitemewe.

Yagize ati “Turasaba abaturage bose ko abantu bafite utubari mu ngo, ko rwose babikuraho, kuko ni na cyo ubu tugiye gukurikizaho. Abantu bose bafite utubari mu ngo, turagenda dusaba abaturage kugira ngo ayo makuru bayatange, abo bantu bagaragare.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 1 =

Previous Post

Niger yirukanye Abanyarwanda 8 boherejweyo nyuma yo kurangiza ibihano bya TPIR

Next Post

Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.