Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Basanze umugabo yapfiriye mu gishanga bikekwa ko na we yazize inzoga y’inkorano

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Basanze umugabo yapfiriye mu gishanga bikekwa ko na we yazize inzoga y’inkorano
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Kigina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, undi muntu yapfuye nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano yitwa Masotera mu gihe hari hashize amasaha macye havuzwe urupfu rw’abandi bantu bane na bo bakekwaho kuba bishwe n’inzoga y’inkorano.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari ka Kigina mu Murenge wa Kicukiro, birakekwa ko yazize inzoga y’inkorano izwi nka Masotera.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gishanga cya Kigina giherereye muri uyu Murenge wa Kicukiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021 yari yanyoye iyi nzoga y’inkorano izwi nka Masotera dore ko yari akunze no kuyinywa.

Uyu mugabo bikekwa ko yishwe n’inzoga nyuma y’amasaha macye havuzwe izindi mpfu z’abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo bikekwa ko na bo bazize inzoga y’inkorano izwi nka Umuneza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo inzoga z’ubwoko bubiri burimo iyi yitwa Umuneza na Tuzane.

Itangazo rya Rwanda FDA rihagarika ibi binyobwa, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe nyuma ya raporo z’abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka no kunywa ibi binyobwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Inzoga yitwa Umuneza yahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kwivugana abantu bane

Next Post

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.