Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Gutahura inzu zubatswe binyuranyije n’amategeko bigiye kwinjizwamo ikoranabuhanga rizatuma zimenyekana zikizamurwa

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali: Gutahura inzu zubatswe binyuranyije n’amategeko bigiye kwinjizwamo ikoranabuhanga rizatuma zimenyekana zikizamurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe isanzure, bugiye gutangizwa uburyo bw’ikoranabuhanga ry’icyogajuru, buzajya bubufasha gutahura inzu zubatswe binyuranyije n’amategeko, zikamenyekana zikizamurwa, zigahita zikurwaho.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva wavuze ko iri koranabuhanda rizatangira gukoreshwa muri uku kwezi.

Yavuze ko ari uburyo buzifashishwa ku bufatanye b’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga gishinzwe iby’isanzure.

Yagize ati “tukajya tubasha kumenya buri cyumweru inzu zazamutse, tukazikuraho zikiri kuzamuka. Hari uburyo satellite itwereka kuri buri kibanza inzu yagiyeho.”

Iri koranabuhanga ryamaze kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha, rikaba ryaramaze no gushyirwa muri system y’Ikigo gifite mu nshingano iby’ubutaka, ku buryo mu gihe cya vuba rizatangira gukoreshwa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2025.

Ati “Dushobora kubona ikibanza cyari gihari kuri iyi tariki ya 08 none ku italiki ya 12 tugahita tumenya ko hari ikibanza cyatangiye kuzamukamo inzu, tukamenya ko kandi kidafite icyangombwa.”

Yavuze ko nk’inzego zifite mu nshingano ibikorwa by’abaturage, nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zizaba zishobora kureba hifashishijwe telefone, zikamenya inzu yaba iri kuzamurwa itaratangiwe icyangombwa.

Ati “Byanadufasha niba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashobora kureba muri telefoni akaba yabasha kumenya ko iyo nzu barimo kubaka nta cyangombwa ifite.”

Nanone kandi iri koranabuhanga rizaca amwe mu manyanga yajyaga avugwa mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka, aho hakunze kuvugwamo ruswa yakwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’Ibanze.

Samuel Dusengiyumva yavuze kandi ko iri koranabuhanga rizanafasha inzego kumenya inyubako zubatse ahashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazituyemo ku buryo na byo byashakirwa umuti amazi atararenga inkombe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 13 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru y’ihumure ku bwiyongere bw’ibicurane mu Rwanda bwari bwateye impungenge bamwe

Next Post

Umwana wagaragaye arira amarira y’ibyishimo mu gitaramo cya The Ben byarangiye amukoreye ibishimishije

Related Posts

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

by radiotv10
11/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, arugaragariza ko...

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

by radiotv10
11/08/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) CDS, General MK Mubarakh, has called on the country’s youth to take ownership of Africa’s...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

by radiotv10
11/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abagabo babiri bari mu bantu bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byakorewe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
11/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

by radiotv10
11/08/2025
0

In Rwanda and across Africa, digital entertainment is undergoing a quiet revolution. At the center of this change is the...

IZIHERUKA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga
AMAHANGA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana wagaragaye arira amarira y’ibyishimo mu gitaramo cya The Ben byarangiye amukoreye ibishimishije

Umwana wagaragaye arira amarira y’ibyishimo mu gitaramo cya The Ben byarangiye amukoreye ibishimishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.