Kigali: Haciwe undi muvuno wo guca abazunguzayi urimo ubutumwa bureba abajya babagurira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo guca abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi, bwahinduye umuvuno kuko bagiye kujya buhana n’ababagurira, nyuma yo gukoresha ubundi buryo ariko ntibutange umusaruro.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa, ni ubwo gufata aba bacuruzi ndetse n’ibyo bacuruza, ndetse no gushyiraho amasoko aciriritse yihariye, yewe bakanahabwa igishoro, ariko bikananirana, bagakomeza gukora ubu bucuruzi butemewe.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhashya iki kibazo cy’abazunguzayi, ariko bagakomeza kugaragara mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Yagize ati Ubu twafashe umwanzuro wuko tugiye kujya duhana ababagurira, kuko abazunguzayi twabakoreye udusoko, twabahaye igishoro ariko banze gucika.

Ni mu gihe abakora ubu bucuruzi bo bavuga ko babikora babizi ko bitemewe n’amategeko ariko ko ari amaburakindi kandi ko ari bwo buryo babonye bashobora kuboneramo amaramuko.

Umwe yagize ati Aha nzana igihumbi nkabonamo ikindi gihumbi nkagaburira abana. Ubuse nzavamo nge hehe? Ubwo bazahandasire.

Undi waganirije RADIOTV10, yavuze ko yatangiye ubu bucuruzi afite imyaka icyenda none ubu akaba afite 40, kandi ko kuva icyo gihe ari byo bimutunze.

Ati Nahaje mfite imyaka 9 ubu ngize 40 urumva ni ho hishyura inzu, ni ho hishyura amashuri y’abana ndavamo mbeho gute?

Uyu mucuruzi avuga ko adafite ubushobozi bwo kubona igishora cyatuma ajya gucururiza muri ayo masoko bashyiriweho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ati Muri ayo masoko baduhaye ndajyanamo intoryi imifungo ibiri? Nta gishoro mfite cyatuma njya muri ayo masoko. 

Undi ati “Amasoko bashyizemo abagore babakire kandi nigishoro ni gicyeya, ubu ndajya muri etage ya 6 mu Nkundamahoro umuntu ave muri rimwe bacuruza nkibyo ncuruza aze kungurira?”

Guhana abagurira abazunguzayi si ubwa mbere umujyi wa Kigali ubifataho umwanzuro, kuko no muri 2017 ubwo uwabaguriraga yacibwaga 10 000 Frw.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Comments 2

  1. Francine says:

    Bashake ibisubizo cyirambye ,either babashyirireho uturoadboard namajiri bacuruzebanishyure umusoro ariko ibindi ntagisubi,o bitanga .kereka niba bashaka kongera ibisambo.

  2. Murumva umuntu yaba arangira ibintu bitarengeje 1500frw akajya mwisoko gucuruzanya numuntu uranguza ibihumbi 20000frw?murumva bizacura iki?mwagakwiriye kubaha inguzanyo yunguka make bakagira igishoro gifatika.

Leave a Reply to Habumugisha Justin Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru