26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw’agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b’Abarundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Tariki 26 Mata 1994, umunsi mubi ku Batutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Paruwasi Mugina mu yahoze ari Komini Mugina, mu Karere ka Kamonyi, bishwe urw’agashinyaguro n’Interahamwe ndetse n’abari abasirikare bageze n’aho bahuruza impunzi z’Abarundi zari ziri i Kinazi.

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 26 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.

Izindi Nkuru

 

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi

Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina. Hari Abatutsi benshi ku buryo bari baziko bazirwanaho nta kibazo bazagira. Abatutsi bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, ariko babifashijwemo na Burugumesitiri wa Komini Mugina NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Burugumesitiri NDAGIJIMANA yafashe abasore b’Abahutu, Abatutsi n’abapolisi ababwira ko azajya abahemba ariko bakarwanya ibitero byateraga aho kuri Paruwasi, biturutse ahitwa Mbati, Mukinga, Jenda n’ahandi.

Uwigeze kuba Burugumesitiri wa Mugina witwa NGIRUWONSANGA Onesphore uzwi ku izina rya Gitaro niwe wakoresheje inama ategeka ko bafunga amazi, avuga ko inzoka utayicishije inzara cyangwa inyota udashobora kuyica. Bafunze amayira, bakoresheje bariyeri, bashyiraho imbwa zo kubahiga ku buryo ntawabonaga aho anyura ajya gushaka icyo kurya. Inzara yatangiye kubica, bafata icyemezo cyo gutungwa n’inka bari barahunganye.

Ibitero byakomeje kuza bimwe biyobowe na NGIRUWONSANGA, ibindi biyobowe na KANYANZIRA. Icyo babanje gukora ni ukwica Burugumesitiri Ndagijimana Callixte, bamwiciye i Ntongwe. Bahuruje impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama, i Kinazi kugirango zize kubafasha kwica. Haje imodoka zigera kuri 14 zipakiye abasirikare, interahamwe bafite n’intwaro, hiyongeragaho n’ibitero biturutse ahitwa Kabugondo, Ngoma, Runda n’ahandi. Ubwicanyi bwatangiye gukara kuva tariki ya 25/04/1994 ariko baza kubamaraho tariki 26/04/1994.

Abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda, gerenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi. Abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamenyekanye cyane harimo Major KARANGWA Pierre Claver, NGIRUWONSANGA Onesphore, KANYANZIRA n’abandi.

Major KARANGWA Pierre Claver yahungiye mu gihugu cy’u Buholandi, kugeza uyu munsi akaba Atari yagezwa imbere y’ubutabera.

Inyandiko dukesha MINIBUMWE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru