Iby’itandukana ry’umuhanzikazi w’ikirangirire wasuye u Rwanda n’umukunzi we byongeye kuba urujijo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi Camilla Cabello wanasuye u Rwanda akanyurwa n’ubwiza bwarwo, we Shawn Mendez bahoze bakundana, bikaza kuvugwa ko batandukanye, bongeye kugaragara bahuje urugwiro, biteza urujijo ku bakekaga ko ibyabo byarangiye.

Itandukana rya Camilla Cabello na Shawn Mendez, ryavuzwe cyane mu mpera za 2021, ubwo bombi babitangazaga ku mugaragaro ko urukundo rwabo rwageze ku iherezo.

Izindi Nkuru

Iri tandukana ryabo ariko n’ubundi ryabaye urujijo kuko nubwo batangaje ku mugaragaro ko batakiri mu rukundo, ariko bazakomeza kuba inshuti zisanzwe.

Nyuma y’imyaka ibiri, urujijo ku itandukana ryabo rwongeye kuzamuka nyuma yuko Camilla Cabello na Shawn Mendez bongeye kugaragara bafatanye agatoki ku kandi mu iserukiramuco rya Coachella Festival.

Nanone kandi aba bombi bongeye kugaragara mu mihanda ya Santa Monica bahuje urugwiro, bishimanye bidasanzwe, ibintu byatumye bamwe bavuga ko bakiri mu rukundo ahubwo bashakaga kujijisha.

Camilla Cabello na Shawn Mendez binjiye mu rukundo muri 2019 nyuma yo gukorana indirimbo bise Senorita, yanamamaye cyane ku Isi.

Couple yabo iri mu zakunzwe cyane ku Isi ndetse aho yanaje guhimbwa akazina gakomatanyirije hamwe amazina yabo, ka Shawmila.

Camilla Cabello yizihirije Ubunani bw’uyu mwaka mu Rwanda, mu ruzinduko rw’ibanga yahagiriye, agasura ibyiza nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, irimo inyamswa z’Ingagi zisigaye hacye ku Isi, akaba yaranazishimiye.

Camilla Cabello yizihirije ubunani bw’uyu mwaka mu Rwanda
Ibye na Shawn Mendez byavugwaga ko batandukanye bikomeje kuba urujijo

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru