Perezida Kagame yageze muri Zimbabwe yitabiriye inama yakunze kubera mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame ari muri Zimbabwe, aho yitabiriye ihuriro rizwi nka Transform Africa Summit (TAS) ryakunze kubera mu Rwanda, ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.

Itangazo dukesha Minisiteri ishinzwe serivisi z’Amakuru, kwamamaza n’itangazamakuru, inafite mu nshingano Ikoranabuhanga, ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, rivuga ko “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze ku Kivuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Victoria Falls International Airport.”

Izindi Nkuru

Iyi Minisiteri yatangaje ko Perezida Kagame “yitabiriye Ihuriro rya gatandatu rya Tansform Africa Summit (TAS) itangira uyu munsi kuri Elephant Hills Hotels.”

Ihuriro rya Transform Africa Summit, ribaye ku nshuro ya gatandatu, ryakunze kubera mu Rwanda, rikaba ryarabaye urufunguzo rw’ibikorwa by’iterambere ry’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.

Iri huriro kandi risanzwe rihuriza hamwe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ku Isi, abayobozi muri za Guverinoma, abo mu nzego z’ubucuruzi, no mu miryango mpuzamahanga, bakarebera hamwe icyakomeza kuzamura uru rwego rw’ikoranabuhanga muri Afurika.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze ku Kibuga cy’indege

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru