Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ubwinshi bw’ubusabe bw’abaturage bashaka ibyangombwa byo kubaka, ndetse n’umubare w’abakozi bacye babishinzwe, ari byo bituma bitinda kuboneka.
Hakunze kumvikana amajwi y’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali binubira itinda ry’ibyangombwa byo kubaka, ndetse bamwe bakavuga ko biba bibashyira mu bihombo.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo, Eng. Fulgence Dusabimana avuga ko gutinda kubona ibyangombwa byo kubaka biterwa n’abakozi bacye bashinzwe gutanga iyi serivisi, ndetse n’ubwinshi bw’abayisaba.
Yagize ati “Umujyi wa Kigali uri gukura cyane ku buryo tubona ubusabe burenze ubushobozi bw’abakozi dufite kugira ngo babashe gutanga ibyangombwa, kandi mu minsi yagenwe bigatuma umuntu atinda kubona icyangombwa.”
Usibye kubona ibyangombwa byo kubaka, n’ibyo gusana inzu yangiritse na byo biragoye, ku buryo bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko hari ababura uko basana inzu zabo ziba zenda kubagwaho.
Icyakora Eng. Fulgence Dusabimana avuga ko bagiye gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana itangwa ry’ibyangombwa byo gusana.
Ati “Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’akajagari karimo kuzamuka cyane aho umuntu ahabwa icyangombwa cy’icyo agomba gukora, agahita akoramo ikindi, none ku rwego rwo ku Murenge hakabura uburyo bwo kugenzura ibyo byose, umujyi ntubashe kubigeraho ngo barebe ko abantu barimo kurengera.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gukaza ibihano ku bubaka cyangwa abasana badafite ibyangombwa, kuko aho bigaragara bikamenyekana, bahita basenyerwa.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10