Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Hagaragajwe impamvu ituma ibyangombwa byo kubaka bitinda kuboneka

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali: Hagaragajwe impamvu ituma ibyangombwa byo kubaka bitinda kuboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ubwinshi bw’ubusabe bw’abaturage bashaka ibyangombwa byo kubaka, ndetse n’umubare w’abakozi bacye babishinzwe, ari byo bituma bitinda kuboneka.

Hakunze kumvikana amajwi y’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali binubira itinda ry’ibyangombwa byo kubaka, ndetse bamwe bakavuga ko biba bibashyira mu bihombo.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo, Eng. Fulgence Dusabimana avuga ko gutinda kubona ibyangombwa byo kubaka biterwa n’abakozi bacye bashinzwe gutanga iyi serivisi, ndetse n’ubwinshi bw’abayisaba.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali uri gukura cyane ku buryo tubona ubusabe burenze ubushobozi bw’abakozi dufite kugira ngo babashe gutanga ibyangombwa, kandi mu minsi yagenwe bigatuma umuntu atinda kubona icyangombwa.”

Usibye kubona ibyangombwa byo kubaka, n’ibyo gusana inzu yangiritse na byo biragoye, ku buryo bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko hari ababura uko basana inzu zabo ziba zenda kubagwaho.

Icyakora Eng. Fulgence Dusabimana avuga ko bagiye gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana itangwa ry’ibyangombwa byo gusana.

Ati “Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’akajagari karimo kuzamuka cyane aho umuntu ahabwa icyangombwa cy’icyo agomba gukora, agahita akoramo ikindi, none ku rwego rwo ku Murenge hakabura uburyo bwo kugenzura ibyo byose, umujyi ntubashe kubigeraho ngo barebe ko abantu barimo kurengera.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gukaza ibihano ku bubaka cyangwa abasana badafite ibyangombwa, kuko aho bigaragara bikamenyekana, bahita basenyerwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + nine =

Previous Post

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Next Post

Umunyarwandakazi n’Umurundikazi bapfiriye muri Congo

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi n’Umurundikazi bapfiriye muri Congo

Umunyarwandakazi n'Umurundikazi bapfiriye muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.