Abantu 18 bafatiwe mu ngo z’abagabo babiri bo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, zayungurirwagamo amabuye y’agaciro, bazanaga mu mucanga ucukurwa mu Turere dutatu, bavuga ko ari uwo kubakisha, nyamara hahishemo amabuye y’agaciro.
Aba bantu 18 bafatiwe mu Mudugudu w’Ihuriro mu Kagari ka Karugira, banafatanywe ibilo 239 by’amabuye y’agaciro yatunganyirizwaga mu ngo z’abo bagabo babiri bari barazigize ububiko bwayo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abo bagabo babiri bari bafite abakozi bakoreshaga mu gutunda no kuyungurura umucanga, bakagura n’andi mabuye y’agaciro ku ruhande batabifitiye uruhushya.
Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru kuri ibi bikorwa bitemewe byakorerwaga mu ngo z’aba baturage, byo kuhazana umucanga uvanze n’amabuye y’agaciro yiganejmo gasegeteri.
Yavuze ko bavugaga ko uwo mucanga ari uwo kubakisha, nyamara bawugeza muri izi ngo, ukayungururwa n’abakozi babaga barimo bagakuramo amabuye y’agaciro.
Yagize ati “Ubwo abapolisi bahageraga bahasanze umwe muri abo bagabo kuko mugenzi we yabashije gutoroka akaba agishakishwa, abakozi 15 bakoreshaga ndetse n’abandi babiri bari babazaniye ibilo 10 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti ngo babagurire, bose uko ari 18 batabwa muri yombi.”
Umwe muri ba nyiri aya mabuye y’agaciro, yemereye Polisi ko uwo mucanga bazanaga mu modoka babizi neza ko urimo amabuye y’agaciro, ndetse ko bawukuraga mu Turere twa Muhanga, Rulindo na Gakenke.
SP Twajamahoro yongeye kwibutsa abishora mu bucukuzi, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, n’ibindi bikorwa bifitanye isano na byo badafitiye uruhushya ko batazahabwa agahenge na gato, bazakomeza gufatwa bakagezwa mu butabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Ifatwa ry’aba bantu, ribaye nyuma y’iminsi micye Polisi y’u Rwanda itangije ibikorwa byo guhiga bukware abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane mu birombe bya Rutongo mu Karere ka Rulindo na Musha mu Karere ka Rwamagana.
Ku nshuro ya mbere hafashwe abagera kuri 48 bose hamwe, nyuma yaho gato abandi icyenda bafatirwa mu Karere ka Rulindo.
RADIOTV10