Afurika y’Epfo: Umunyapolitiki weguye ku mwanya wo hejuru mu Gihugu yahise yishyikiriza Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yishyikirije polisi y’iki Gihugu nyuma y’umunsi umwe yeguye ku mirimo ye kubera birego bya ruswa ashinjwa.

Mapisa-Nqakula yageze kuri sitasiyo ya polisi i Centurion, iherereye mu bilometero 40 uvuye i Johannesburg, kuri uyu wa Kane, tariki 04 Mata 2024.

Izindi Nkuru

Mu cyumweru gishize, nibwo Ubashinjacyaha bwari bwatangaje bagiye gutanga ibirego mu rukiko bishinja Nosiviwe Mapisa-Nqakula kwakira ruswa.

Icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye, kije nyuma y’ibyumweru urugo rwe rusatswe, icyakora avuga ko iki cyemezo atari “ikimenyetso cyangwa kwemera icyaha.”

Yavuze ko kubera uburemere bw’iperereza adashobora gukomeza inshingano ze, ahitamo kwegura kuri izi nshingano zo gukomeza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mugore akurikiranweho ibyaha bya ruswa y’arenga ibihumbi 135 USD yakiriye mu myaka itatu ishize ubwo yari Minisitiri w’Ingabo.

Biteganyijwe ko agomba kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Pretoria kugira ngo aburanishwe ibyaha bya ruswa, icyakora mbere yari yahakanye ibyaha byose ashinjwa.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru