Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje kugundagurana hakurikijwe uko aho bawusanze hari hameze.
Umurambo w’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 wabonywe n’abagenzi banyuraga muri aka gace katagituwe ko mu Mudugudu wa Ntora mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi.
Aka gace kabonetsemo umurambo, kimuwemo abaturage bari bahatuye kuko ari mu manegeka, ku buryo niba nyakwigendera yahategewe n’abagizi ba nabi atari no gutabaza ngo hagire umwumva.
Nyirishema Marcel uyobora Akagari ka Ruhango, yavuze ko amakuru yageze ku buyobozi bw’inzego z’ibanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, ariko ko bishoboka ko nyakwigendera yishwe mu ijoro ryacyeye.
Avuga ko bakurikije uko babonye ahasanzwe uyu murango, bigaragara ko habanje kubaho kugundagurana n’abo bikekwa ko bashobora kuba bamwivuganye.
Yagize ati “Niba atari abantu yarwanaga na bo akiza amagara ye, bishoboka ko ari urundi rugomo bakoraga kandi baharwaniye. Byagaragaraga ko baharwaniye wenda yikiza.”
Uyu muyobozi avuga ko inzego z’ibanze ndetse n’urw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB) bihutiye kuhagera, kugira ngo hatangire iperereza ku ntandaro y’urupfu rw’uyu musore.
RADIOTV10