Bamwe mu batuye mu bice byo mu Mujyi wa Kigali biherutse gutangazwa ko byongerewe mu bigiye kujya byerecyezamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga ko bari bishimiye ko batekerejweho, ariko ko kugeza ubu ntirabarabone imodoka n’imwe ibiganamo.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza amabwiriza mashya mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, arimo n’ibyerecyezo bishya [bizwi nka Ligne], byashyizweho kubera ubusabe bw’abatuye ibice byagiye biturwa ariko ntihashyirwe imodoka zibiganamo.
Ni icyemezo cyatangajwe tariki 13 Werurwe 2024 ariko gitangira gushyirwa mu bikorwa tariki 16 Werurwe 2024, kuko habanje gutangwa igihe ku bashoferi kugira ngo bitegure.
Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yari yagize ati “Turaha Abanyarwanda umwanya wo kwitegura, n’abatwara abantu mu buryo bwa rusange bitegure, batangire gukorera mu bihanda mishya ndetse dutangire no kwishyura ikiguzio gishya kitarimo nkunganire.”
Icyaguye neza imitima y’abaturage bari bahangayikishijwe n’ingendo kuruta abandi; ni abatuye ahantu izi modoka rusange zitageraga, bakiriye neza iyi nkuru ko na bo bagiye kubona imodoka zibaganisha mu bice batuyemo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagaragaje bimwe mu byerecyezo bishya, aho yagize ati “Hakaba n’icyerekezo Gasanze-Birembo yerekeza Kinyinya, hari ukuva Nyacyonga ugana Rutunga, hakaba na Nyacyonga ugana Masoro. Nubwo ari ibice by’icyaro ariko abaturage baho bari baragaragaje ko dukeneye kuhagira icyerekezo kandi na byo byitaweho.”
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye bimwe muri ibi bice, asanga amarira ari yose, aho abaturage bavuga ko ibyari ibyishimo ko bagiye kubona imodoka, babiheruka umunsi byatangarijwe.
Umwe mu baturage batuye Nyacyonga, yagize ati “Tumvise ejobundi Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko hano bahashyize icyerekezo cya Nyacyonga-Masoro. Akibivuga twarabyishimiye ariko ntazo twabonye. Twarumiwe pe! Tubiheruka icyo gihe babivuga kuri radiyo. Bashobora kuba babiteganya ariko ntibiraba.”
Umunyamakuru kandi yahise yerecyeza i Gasanze n’ahitwa mu Birembo, na ho hari hemejwe ko hinjiye mu byerecyezo bigomba kujya biganamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, na ho asanga inkuru yararangiriye ku itangazwa ryabyo.
Umuturage umwe ati “Ubu ni ukugenda n’ibirenge, ushobora gukoresha nk’isaha imwe. Uru rugendo rwa Gasanze-Birembo-Kinyinya ruvuze ibintu byinshi ku muturage, urabona hano mu Birembo dufite isoko, na Kinyinya dufite isoko n’i Gasanze dufite isoko, urumva ko iki cyerekezo gishya cy’imodoka cyari gutuma abacuruzi babasha guhahiranira. Ikintu ubuze mu isoko rya Birembo ushobora kujya kugishaka Kinyinya mu gihe urwo rugendo rwajyaho, ndetse n’ubukungu bwacu hari icyo bwakwiyongeraho. Ubu turi mu bihombo.”
Guverinoma y’u Rwanda yari yemeje ko buri cyerekezo cy’imodoka kigomba kujyamo kompanyi zirenze imwe kugira ngo abaturage batongera kwicirwa n’izuba ku muhanda bazitegereje.
David NZABONIMPA
RADIOTV10