Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Ibyatangajwe mu gutwara abagenzi hari ibyari byashimishije benshi ariko barategereza baraheba

radiotv10by radiotv10
25/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali: Ibyatangajwe mu gutwara abagenzi hari ibyari byashimishije benshi ariko barategereza baraheba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu bice byo mu Mujyi wa Kigali biherutse gutangazwa ko byongerewe mu bigiye kujya byerecyezamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga ko bari bishimiye ko batekerejweho, ariko ko kugeza ubu ntirabarabone imodoka n’imwe ibiganamo.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza amabwiriza mashya mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, arimo n’ibyerecyezo bishya [bizwi nka Ligne], byashyizweho kubera ubusabe bw’abatuye ibice byagiye biturwa ariko ntihashyirwe imodoka zibiganamo.

Ni icyemezo cyatangajwe tariki 13 Werurwe 2024 ariko gitangira gushyirwa mu bikorwa tariki 16 Werurwe 2024, kuko habanje gutangwa igihe ku bashoferi kugira ngo bitegure.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yari yagize ati “Turaha Abanyarwanda umwanya wo kwitegura, n’abatwara abantu mu buryo bwa rusange bitegure, batangire gukorera mu bihanda mishya ndetse dutangire no kwishyura ikiguzio gishya kitarimo nkunganire.”

Icyaguye neza imitima y’abaturage bari bahangayikishijwe n’ingendo kuruta abandi; ni abatuye ahantu izi modoka rusange zitageraga, bakiriye neza iyi nkuru ko na bo bagiye kubona imodoka zibaganisha mu bice batuyemo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagaragaje bimwe mu byerecyezo bishya, aho yagize ati “Hakaba n’icyerekezo Gasanze-Birembo yerekeza Kinyinya, hari ukuva Nyacyonga ugana Rutunga, hakaba na Nyacyonga ugana Masoro. Nubwo ari ibice by’icyaro ariko abaturage baho bari baragaragaje ko dukeneye kuhagira icyerekezo kandi na byo byitaweho.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye bimwe muri ibi bice, asanga amarira ari yose, aho abaturage bavuga ko ibyari ibyishimo ko bagiye kubona imodoka, babiheruka umunsi byatangarijwe.

Umwe mu baturage batuye Nyacyonga, yagize ati “Tumvise ejobundi Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko hano bahashyize icyerekezo cya Nyacyonga-Masoro. Akibivuga twarabyishimiye ariko ntazo twabonye. Twarumiwe pe! Tubiheruka icyo gihe babivuga kuri radiyo. Bashobora kuba babiteganya ariko ntibiraba.”

Umunyamakuru kandi yahise yerecyeza i Gasanze n’ahitwa mu Birembo, na ho hari hemejwe ko hinjiye mu byerecyezo bigomba kujya biganamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, na ho asanga inkuru yararangiriye ku itangazwa ryabyo.

Umuturage umwe ati “Ubu ni ukugenda n’ibirenge, ushobora gukoresha nk’isaha imwe. Uru rugendo rwa Gasanze-Birembo-Kinyinya ruvuze ibintu byinshi ku muturage, urabona hano mu Birembo dufite isoko, na Kinyinya dufite isoko n’i Gasanze dufite isoko, urumva ko iki cyerekezo gishya cy’imodoka cyari gutuma abacuruzi babasha guhahiranira. Ikintu ubuze mu isoko rya Birembo ushobora kujya kugishaka Kinyinya mu gihe urwo rugendo rwajyaho, ndetse n’ubukungu bwacu hari icyo bwakwiyongeraho. Ubu turi mu bihombo.”

Guverinoma y’u Rwanda yari yemeje ko buri cyerekezo cy’imodoka kigomba kujyamo kompanyi zirenze imwe kugira ngo abaturage batongera kwicirwa n’izuba ku muhanda bazitegereje.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 20 =

Previous Post

Amashyaka PSD na PL yatangaje ko azashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Next Post

Amakuru agezweho ku muhanda Kigali-Rwamaga utari nyabagendwa kubera impanuka

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku muhanda Kigali-Rwamaga utari nyabagendwa kubera impanuka

Amakuru agezweho ku muhanda Kigali-Rwamaga utari nyabagendwa kubera impanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.