Mu cyumweru kimwe, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe moto 50 kuko abari bazitwaye bagenderaga kuri bordures z’umuhanda, ikosa rikunze kugaragara ku bamotari mu gihe cy’umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda, kandi yaboneyeho kwibutsa ko utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru, kretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 40 y’Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Ku bw’iyo mpamvu, mu mpera z’icyumweru gishize, polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu wo gufata abarenga kuri iri tegeko, ahafashwe moto 50 zagaragaweho iri kosa.
Eugene Sindikubwabo umwe mu bafatiwe moto, bamusanze agendera ku nkengero z’umuhanda, yavuze ko nubwo yabikoraga atari umuco mwiza asaba bagenzi be kwigenzura no kwisubiraho bagakosora amakosa abagaragaraho.
Yagize ati “Kugendera mu nkengero z’umuhanda ni ibintu mbere nanjye numvaga atari ikosa rikomeye, twabikoraga kenshi dushaka kwihuta ariko bakimara kumfata byatumye ntekereza. Mu by’ukuri uretse no kuba bikurura akajagari mu muhanda kunyura mu nkengero zawo biteza n’impanuka ugasanga iyo utagonganye na mugenzi wawe utwaye moto, ugonga umunyamaguru.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari gahunda y’ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guca akajagari.
Avuga ko iyi myitwarire yakunze kugaragara ku batwara moto, ndetse bamwe bakabifata nk’aho ari ibintu byemewe.
Ati “Usanga akenshi hari imyitwarire ibujijwe bamwe mu batwara moto bafata nk’aho ibyo bakora byemewe nko kunyura mu nzira z’abanyamaguru, mu nkengero z’umuhanda, kunyuraniraho iburyo, gusesera mu binyabiziga n’ibindi. Turabibutsa ko ibyo byose bitemewe kandi biri mu biteza impanuka.”
SP Kayigi yihanangirije abakomeje gukoresha nabi umuhanda nkana, avuga ko batazihanganirwa, bityo ko ibi ari ibikorwa bizakomeza hirya no hino abazabifatirwamo bakabihanirwa.
RADIOTV10