Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Kicukiro yakoresheje Kajugujugu mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID yabaye iya mbere

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Kicukiro yakoresheje Kajugujugu mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID yabaye iya mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Mu marushanwa y’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kabaye aka Mbere n’amanota 94.6% mu gihe Akarere ka Nyarugenge kabaye aka nyuma n’amanota 80%.

Aya marushanwa yatangijwe mu bihe bishize aho Uturere twinjiye mu ngamba dutangiza ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ubwo ubu bukangurambaga bwatangizwaga muri Nzeri, Akarere ka Kicukiro katunguranye ubwo kakoreshaga indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu mu gutanga ubutumwa bwo kwibutsa abaturage ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko impamvu bakoresheje iriya Kajugujugu ari ugukoresha uburyo butigeze bukoreshwa ahandi kugira ngo n’abaturage barusheho guha agaciro ubu bukangurambaga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje uko Uturere tugize uyu Mujyi twarushanyijwe muri aya marushanwa y’ubukangurambaga aho Kicukiro ifite amanota 94,6%, Gasabo ikagira amanota 84% naho Nyarugenge igira amanota 80%.

Naho Umurenge wabaye uwa mbere muri ubu bukangurambaga ni uwa Umurenge Bumbogo wo mu Karere Gasabo wahembwe imodoka nk’igihembo nyamukuru mu marushanwa yabaye mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali. Igenzura ryarebye uko kurwanya COVID-19 byubahirizwa mu nzego zose.

Na none kandi hatangajwe Imidugudu itatu yabaye iya mbere muri buri Karere aho nko muri Gasabo hari uwa Rugando wo mu Murenge wa Bumbogo wagize amanota 96.9%, uwa Inyange wo mu Murenge wa Kimironko wagize 95.6% n’uwa Gasasa wo muri Kimihurura wagize 94.1%.

Mu Karere ka Kicukiro, Umudugudu wa Rukatsa wo mu Murenge wa Kagarama wagize amanota 96.8%, naho Umudugudu wa Uwakeke wo mu Murenge wa Kigarama wagize 94.6% na Muhabura wo mu Murenge wa Kanombe.

Mu Karere ka Nyarugenge, Umudugudu wa Ubucuruzi wo mu Murenge wa Muhima wagize amanota 98%, uwa Gacaca wo mu Murenge wa Nyarugenge ugira 97% na Kamatamu wo mu Murenge wa Mageragere ukaba waragize amanota 96.1%

Umudugudu wa Mbere wahawe ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 2.5 Frw, uwa Kabiri uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw naho uwa Gatatu uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 3 =

Previous Post

Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Next Post

Inzoga yitwa Umuneza yahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kwivugana abantu bane

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzoga yitwa Umuneza yahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kwivugana abantu bane

Inzoga yitwa Umuneza yahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kwivugana abantu bane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.