Igitaramo ‘Imana Iratsinze’ cya cya Korali Jehovah Jireh cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, cyarogowe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bituma bamwe bataha kitarangiye.
Ni igitaramo cyari cyahuruje imbaga y’abantu cyane cyane abo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda, cyaberaga muri Sitade ya ULK, cyari cyatumiwemo korali y’ikimenyabose Hoziyana cyagize.
Ubwo cyari kigezemo hagati, cyahuye n’imbogamizi z’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ryakirogoye, ndetse bamwe mu bari bakitabiriye bataha kitarangiye.
Umwe mu bakitabiriye, yavuze ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ubwo umubwirizabutumwa yarimo abwiriza, ryatumye abantu bacika intege.
Yagize ati “Umuriro wabuze na Moteri iyunganira iranga, hashira umwanya bamwe bararambirwa batangira kwitahira.”
Yavuze ko umuriro wabuze mu gihe kiri hagati y’iminota 20 na 30, ibintu byababaje abitabiriye iki gitaramo, gusa nyuma waje kugaruka hasigayemo mbarwa.
Iki giterane ‘Imana Iratsinze Season 2’ cya Korali Jehova Jireh, kibaye ku nshuro ya kabiri, cyabaye ngarukamwaka, aho ku nshuro ya mbere cyabereye mu mujyi wa Musanze.
Korali Jehova Jireh, itegura iki giterane, iri mu zamamaye mu Rwanda, byumwihariko ikaba izwi mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi n’iyitwa Imana Iratsinze yanitiriwe iki giterane, ndetse na Gumamo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10